00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Norvège hagaragaye icyapa kibuza abantu kunyara bareba mu Burusiya

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 29 Kanama 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ku mupaka ugabanya Norvège n’u Burusiya, hagaragaye icyapa bitaramenyekana neza uwakihashyize, kibuza abantu kunyara bareba mu cyerecyezo cy’u Burusiya.

Icyo cyapa cyagaragaye ku nkuka z’umugezi witwa Jakobselva ari nawo ugabanya Norvège n’u Burusiya. Ni agace kazwiho gusurwa na ba mukerarugendo benshi.

Icyo cyapa kitaramenyekana uwakihashyize, kiburira abantu kwitondera kunyara bareba mu cyerecyezo cy’u Burusiya kuko uzafatwa azahanwa bikomeye.

Aho icyo cyapa cyashyizwe hasanzwe ikindi cya Leta ya Norvège kigaragaza ko ako gace karimo za camera z’abashinzwe umutekano b’icyo gihugu.

Komiseri ushinzwe imipaka muri Norvège, Jens-Arne Høilund yavuze ko bataramenya abahashyize icyo cyapa.

Yavuze ko bishoboka ko cyahashyizwe n’abaturage basanzwe, bashaka kuburira bagenzi babo ngo bitwararike mu gihe bari ku mupaka.

Mu mategeko agenga Norvège, kwitwara nabi ku mupaka birahanirwa ndetse ubifatiwemo ashobora gucibwa amayero asaga 290 (hafi ibihumbi 300 Frw).

Høilund yavuze ko ubusanzwe kwihagarika atari ikintu kibi ariko bitewe n’uburyo umuntu yabikozemo ngo bishobora kuba ikosa rihanirwa.

Yavuze ko nta na rimwe ubuyobozi bw’u Burusiya bwigeze bubamenyesha ko bubangamiwe n’ababa bihagarika bareba muri icyo gihugu.

Iki cyapa cyashyizwe ku mupaka ugabanya Norvège n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .