00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Guma mu rugo za 2020, imyuka ihumanya ikirere yaragabanutse ku Isi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere yagabanutse mu 2020 mu bihe hashyirwagaho gahunda ya Guma mu rugo hirya no hino mu bihugu bitandukanye kubera icyorezo cya Covid-19.

Ishami rishinzwe ibirebana n’Ikirere ku Isi, ryagaragaje ko ibigihumanya byagabanutseho 40% muri Amerika y’Amajyepfo, Amajyepfo ya Asia n’ibice bito by’u Burayi n’Amajyaruguru ya Amerika.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyavuzaga ubuhuha, ibihugu bigafata umwanzuro wa gushyiraho gahunda ya guma mu rugo no guhagarika ingendo zitandukanye byatumye imyuka yangiza ikirere igabanuka by’umwihariko mu bice by’imijyi.

Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Ubushakashatsi ku Bidukikije n’Ihumanywa ry’Ikirere, Oksana Tarasova, yagaragaje ko mu bihe bya Guma mu rugo imyuka yangiza ikirere yagabanutse.

Yagize ati “Mu bihe bikurikirana, aho hari hafashwe ingamba za guma mu rugo, ikirere cyarushijeho kuba kiza mu bice binyuranye by’Isi.”

Mu bushakashatsi bwagereranyije ikirere cyo mu 2020 n’icyagaraye hagati ya 2015 kugera 2019 bwagaragaje ko urugero rw’imyuka ihumanya ikirere biturutse ku bikomoka kuri Peteroli byagabanutse hafi ku kigero cya 70%.

Ubusanzwe ihumana ry’umwuka ni rimwe mu iyangirika ry’ibidukikije riteje impungenge n’intandaro y’impfu hirya no hino ku Isi. Ihumana ry’ikirere kandi riri mu bigiye kugabanya icyizere cyo kubaho ku kigero cya 40% mu Buhinde nk’uko ubushakashatsi buheruka kubigaragaza.

Tarasova yagaragaje ko ibikorwa bya ba rutwitsi muri Australie, umwotsi uturuka kuri biomass ikoreshwa muri Siberie no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ingaruka ziterwa n’umucanga n’ivumbi ryo mu Butayu bwa Sahara (Godzilla effect) biri mu bihumanya ikirere.

Ubushakashatsi ariko bwagaragaje ko imyuka yangiza ya Ozone yiyongereye mu bice bimwe na bimwe gusa Tarasova yavuze ko ukwiyongera kwa Ozone byaturutse ku kugabanuka kwa Acide ya Azote (Nitrogen Oxide) izwiho kwangiza imyuka ihumanya ikirere.

Guma mu rugo zashyizweho mu 2020, imyuka ihumanya ikirere yaragabanutse ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .