00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mullah Baradar yagizwe Umuyobozi wa Guverinoma y’Aba-Taliban

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Mullah Abdul Ghani Baradar, Umuyobozi w’Ishami rya Politiki mu mutwe w’Aba-Taliban akaba n’umwe mu bashinze uyu mutwe, niwe ugiye kuyobora Guverinoma nshya y’Aba-Taliban baherutse gufata Afghanistan nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi.

Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko Mullah Baradar w’imyaka 53 azafatanya n’umuhungu wa Mullah Omar washinze uyu mutwe, ndetse n’uwitwa Sher Mohammad Abbas Stanekzai, Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’Aba-Taliban i Doha muri Qatar.

Umu-Taliban waganiriye na Reuters utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Abayobozi bakuru bose bagiye i Kabul [umurwa mukuru wa Afghanistan], aho imyiteguro igeze ku musozo ndetse vuba aha hazatangazwa abagize guverinoma nshya.”

Mullah Baradar, ubusanzwe yitwaga Abdul Ghani nyuma azaguhabwa izina rya ‘Baradar’ [ umuvandimwe] n’umuyobozi w’Aba-Taliban Mullah Omar witabye Imana mu 2013, bivugwa ko bari nshuti kuva bakiri abana. Naho izina rya ‘Mullah’ ni iry’icyubahiro.

Uyu mugabo agiye kuyobora iyi guverinoma nshya asanzwe amenyereye politiki cyane kuko na mbere y’uko Aba-Taliban bahirikwa ku butegetsi bari bamazeho imyaka itanu mu 2001, yari umwe mu bayobozi bakuru bahawe imyanya itandukanye muri guverinoma, aho yigeze no kuba Ministiri w’Ingabo.

Nyuma yo gukurwa ku butegetsi n’Abanyamerika, Mullah Baradar yayoboye umuryango wa Quetta Shura wari ugizwe n’abayobozi bakuru b’Aba-Taliban, bahungiye muri Pakistan mu Mujyi wa Quetta.

Mu 2010, yatawe muri yombi na Guverinoma ya Pakistan ashinjwa kugirana ibiganiro by’amahoro rwihishwa na Guverinoma ya Afghanistan atabimenyesheje Pakistan yari yarabahaye ubuhungiro.

Nyuma y’imyaka umunani yarafunguwe ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahita agirwa Umuyobozi wungirije w’umutwe w’Aba-Taliban ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Politiki.

Mu 2020 niwe wari uhagarariye uyu mutwe mu isinywa ry’amasezerano yo gukura ingabo za Amerika muri Afghanistan yabereye i Doha muri Qatar ari naho yabarizwaga.

Bwa mbere nyuma y’imyaka 20 bahunze igihugu, yageze muri Afghanistan ku itariki 17 Kanama 2021, Aba-Taliban bamaze kukigaruria. Ubu niwe bivugwa ko agiye kuyobora guverinoma nshya.

Aha ni muri Nyakanga 2021 ubwo yari mu biganiro by'ubufatanye hagati ya Guverinoma ya Afghanistan n'umutwe w'Aba-Taliban byabereye i Doha muri Qatar
Sher Mohammad Abbas Stanekzai wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'Aba-Taliban i Doha muri Qatar azafatanya na Mullah Baradar kuyobora
Mullah Baradar ubwo yari avuye mu nama yiga ku mutekano wa Afghanistan yari yabereye mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .