Inzego z’ubuzima muri iki gihugu zatangaje ko nyakwigendera yakomokaga mu Ntara ya Hebei gusa ntizagira andi makuru menshi zishyira hanze kuri we.
Muri Mata 2020 nibwo umuntu wa nyuma yaherukaga kwicwa na Covid-19 mu Bushinwa.
Nyuma y’igihe nta bantu benshi bandura Covid-19 mu Bushinwa, kuri ubu iki cyorezo gisa n’icyatangiye kongera ubukana cyane cyane mu Ntara ya Heilongjiang ihana imbibi n’u Burusiya.
Kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 muri iyi ntara, Leta yafashe icyemezo cy’uko ntawe uyituye wemerewe kuyirenga, ndetse abo mu Mujyi wa Suihua bashyizwe muri Guma mu rugo.
Umubare w’abanduye Covid-19 mu Bushinwa urenga ibihumbi 87, mu gihe abamaze kwitaba Imana nabo barenga ibihumbi bine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!