00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Burusiya hagiye kubakwa umuturirwa wa Kabiri muremure ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyo muri Ecosse kizobereye mu byo gukora ibishushanyo mbonera by’inzu, cyasohoye ibishushanyo by’inzu ndende ya kabiri ku Isi yenda kubakwa i St. Petersburg mu Burusiya, izaba ifite uburebure bwa metero 703 ndetse ari n’iya kabiri ndende ku Isi kuko iya mbere ari Burj Khalifa ifite metero 828 iri i Dubai.

Iyi nyubako yahawe izina rya Lakhta Center II izaba isimbuye kuri uyu mwanya wa kabiri Shangai Tower isanzwe ifite metero 632.

Izubakwa hafi ya Lakhta Center y’umwimerere n’ubundi yari isanzwe ari yo ndende mu Burayi aho ifite metero 462 z’uburebure ikaba yubatse mu nkengero za St.Petersburg, Umujyi wa Kabiri mu Burusiya.

Mu nyandiko igenewe abanyamakuru, Tonny Kettle, uhagarariye abakoze igishushanyo mbonera cy’uyu muturirwa akaba yaranakoze ku cya mbere cya Lakhta Center yari ihasanzwe yagize ati “Lakhta Center nshya izaba icyitegererezo kirambye ku bishushanyo mbonera byo ku rwego rwo hejuru ku isi.”

Uyu muturirwa uzaba ugizwe n’amagorofa asaga 150 harimo ashobora kwifashishwa nk’ibilo, amacumbi ndetse n’ahantu hagenewe ibijyanye n’imyidagaduro no gukorera ibiruhuko ku babyifuza.

Kettle yavanyeho impungenge zose zishobora kugaragara nk’izateza ibyago kuri iyi nyubako, avuga ko izaba ifite ubushobozi bwo kugabanya ingufu z’umuyaga bizajya biyifasha gukomeza kuba ihagaze bwuma mu gihe cy’ibiza bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .