00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu 2021 ibihugu bikennye bishobora guhomba miliyari 1400 $ yavaga mu bukerarugendo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Ubukerarugendo ni kimwe mu bikunze kwinjiriza akayabo ibihugu bifite ahantu nyaburanga, ikirere cyiza n’ibikorwaremezo bikurura ba mukerarugendo ariko kuva aho icyorezo cya Coronavirus cyadukiye mu mpera za 2019, urwego rw’ubukerarugendo rwasubiye inyuma cyane kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Muri uyu mwaka ibihugu bikennye bishobora kuzisanga byahombye akayabo ka miliyari 1400 z’amadolari ya Amerika kubera ibikize byikubiye inkingo, bityo ubukerarugendo bwacungirwagaho bugakomeza gufungwa.

Isaranganya ry’inkingo ritaringaniza rikomeje kuba ikibazo cy’ingutu ku bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere akenshi byari bisanzwe byinjiza amafaranga atari make binyuze mu bukerarugendo.

Rrporo yo ku wa Gatatu w’icyi cyumweru yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bucuruzi n’Iterambere, UNICTAD yavuze ko nubwo hari ibihugu bifite umubare munini w’abamaze guhabwa inkingo za Covid-19, n’ibindi bitarazitanga.

Ibyo ngo bizagira ingaruka bukungu bw’ibihugu bikennye cyane cyane ubushingiye ku bukerarugendo.

Nubwo ibihugu nk’u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisa n’ibyitegura gusubukura ingendo ku rugero rusumba urw’ibindi bihugu, bikanongera korohereza ba mukerarugendo bifuza kubisura, ubushakashatsi buragaragaza ko bitazabuza ko ubukungu bukomoka mu bukerarugendo ku rwego rw’isi muri uyu mwaka bugwa mu gihombo .

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko byitezwe ko hazaba ibihombo ku musaruro mbumbe w’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bigera kuri 60%, bikazahomba agera kuri miliyari 1400 z’amadolari ya Amerika.

Imyaka ya 2020 na 2021 byitezwe kandi ko izasiga habaye ibihombo bya miliyari ibihumbi 4.8 z’amadolari bitewe n’ihungabana ry’ubukerarugendo aho ibihugu bikennye byonyine bizahombamo agera kuri miliyari ibihumbi 2.9 z’amadorali ya Amerika.

Kugeza ubu hamaze gukingirwa abagera ku 10 % mu isi yose muri rusange. UNCTAD yavuze ko ibihugu bigifite umubare muto w’abamaze gukingirwa bizahura n’igabanuka rya 75 % ku bakerarugendo babisuraga ugereranyije n’igabanuka rya 37 % ku bihugu bizaba bimaze gukingiza hejuru ya 50% by’abaturage babyo.

Ubukerarugendo mu bihugu bikennye buzasubira inyuma cyane uyu mwaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .