Mondale wabaye Visi Perezida wa Amerika yitabye Imana

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 Mata 2021 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Walter Mondale wigeze kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana ku wa Mbere afite imyaka 93 y’amavuko aguye mu Mujyi wa Minneapolis.

Umuryango we niwo watangaje urupfu rw’uyu mugabo wiyamamazanyije na Jimmy Carter mu matora yo mu 1976 bakayatsinda ariko bakaza gutsindwa ayakurikiyeho hashize imyaka ine.

Carter yavuze ko Mondale ari we Visi Perezida mwiza wabayeho mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mondale yashatse kwiyamamariza kuyobora Amerika ariko aza gutsindwa na Ronald Reagan mu 1984, icyo gihe yabashije gutsinda muri leta ebyiri gusa, Minnesota na Washington DC. Byatumye agira amajwi y’abatora 13 mu gihe Reagan yagize 525.

Walter Mondale yitabye Imana ku myaka 93
Jimmy Carter (wa kabiri ibumoso) ubwo yari kumwe na Walter Mondale (wa gatatu uvuye ibumoso) kuri Madison Square Gardens i New York mu 1976

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .