Misiri: Amb. Habimana yagaragaje ko Umunsi wa Afurika usanze hari inzozi zabaye impamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Saleh Habimana, yavuze ko kuri iyi nshuro ya 60 Afurika yizihiza umunsi wayo ‘Africa Day’, hari byinshi byo kwishimira ko byavuye mu nzozi bikaba impamo birimo; gushyiraho isoko rusange ry’umugabane (AfCFTA).

Africa Day ni umunsi ngarukamwaka wo kwibuka ishingwa ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku wa 25 Gicurasi 1963, ufatwa nk’intangiriro y’ukwibohora kwa Afurika.

Abahagarariye ibihugu bya Afurika mu gihugu runaka bahurira hamwe bakawizihiza. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, urugaga rwa ba Ambasaderi b’Abanyafurika i Cairo mu Misiri n’ibiro bihoraho bya AU, bizihije uyu munsi.

Ibi birori kandi byitabiriwe na ba Minisitiri batandatu ba Misiri barimo Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika, ba Ambasaderi bose ba Afurika i Cairo, ba Ambasaderi bakomoka ku yindi migabane y’Isi n’Abanyafurika benshi batuye i Cairo.

Amb. Habimana wari uhagarariye Umuyobozi wa AU, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi yo gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa, uburyo burambye bwo guhindura Afurika, avuga ko ari ngombwa kongera ubufatanye ku rwego rw’akarere no ku rwego Mpuzamahanga mu kurwanya ruswa.

Yagize ati “Tugomba guhindura isura y’uko ubu mu bihugu 10 byamunzwe na ruswa ku Isi, bitandatu ni ibyo muri Afurika.”

Muri iki gihe, Afurika ihombera nibura miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ku mwaka mu bikorwa bitemewe byo guhanahana amafaranga. Ni amafaranga aruta kure ayo uyu mugabane uhabwa nk’inkunga. Ni mu gihe kandi mu myaka 50 ishize, Afurika yahombye miliyari 1000, zingana n’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere yahawe muri icyo gihe.

Iyi ni imwe mu mpamvu ikibazo cya ruswa n’ibindi bihombya umugabane byahagurukiwe. Kugeza ubu, u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku Isi mu kurwanya ruswa biturutse ahanini mu ngamba zashyizweho zirimo guhana abayifatiwemo.

Yasabye abahagarariye ibihugu byabo gushyigikira amavugurura arangajwe imbere n’Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, AU, Paul Kagame, agamije gusubiza Afurika ku murongo no kongerera ingufu uyu muryango kugira ngo wongere imikorere myiza, ukorere abaturage binyuze mu cyerekezo cyawo.

Amb. Habimana avuga ko Umunsi wa Afurika usanze hari inzozi z’umugabane zabaye impamo, aho ku wa 21 Werurwe 2018 i Kigali, ibihugu 44 bya Afurika byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange, agamije koroshya ubucuruzi hagati y’abatuye Afurika bangana na miliyari 1.2.

Usanze kandi harasinywe amasezerano yo guhuza isoko mu bwikorezi bw’indege, yitezweho guteza imbere ubucuruzi, ishoramari ryambukiranya imipaka n’ibindi bizahanga imirimo 300 000 y’ako kanya n’indi miliyoni ebyiri yo mu gihe kizaza, byose bikazatuma Afurika yihuza mu bukungu n’imibereho myiza.

Imyaka 60 irashize habaye Inteko rusange ya mbere yo guharanira ko ibihugu bya Afurika byigenga, yabereye i Accra muri Ghana mu 1958. Iyi niyo yabyaye Africa Day ndetse iba n’imbarutso yo gushinga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wabanje kwitwa OUA, ku wa 25 Gicurasi 1963.

Uyu muryango warangaje imbere ukwibohora kwa Afurika, kurandura politiki y’ivangura muri Namibia na Afurika y’Epfo.

Ba Ambasaderi ba Afurika mu Misiri bizihije umunsi wa Afurika
Amb.Habimana yibukije ko hari inzozi za Afurika zabaye impamo ariko ko urugendo rukiri rurerure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza