00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza amerewe nabi, arazira gusomana n’umukozi we

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 26 Kamena 2021 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Matt Hancock, yasabye imbabazi zo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 nyuma yo gufotorwa asomana n’umujyanama we, Gina Coladangelo, bivugwa ko bamaze iminsi bacuditse rwihishwa.

Amashusho y’aba bombi basomana, yashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Sun gikorera mu Bwongereza, aho cyavuze ko ari ayo ku itariki 6 Gicurasi 2021, mbere y’ibyumweru bibiri ngo abantu bemererwe kongera gushyikirana mu Bwongereza.

Abantu benshi babonye ayo mashusho byabarakaje cyane, bandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga anenga imyitwarire ya Ministiri w’Ubuzima ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umwe yagize ati “Tuvugishije ukuri, aya mashusho yafashwe ubwo abantu bari babujijwe kwegerana ndetse mu kazi basabwa gusiga metero ebyiri hagati yabo. Ikibabaje si uko Matt Hancock yafashwe asomana n’umukozi we, ahubwo ni uburyarya bwe. Kubwira abantu gukurikiza amategeko yarangiza we akayica nkana.”

Piers Morgan, umunyamakuru wahoze akora ikiganiro Good Morning Britain kuri Televiziyo ya ABC, we yagize ati “Icyo gihe kandi yirirwaga abwira abantu ko batagomba guhobera abandi batabana mu nzu.”

Undi yagize ati “Hari abantu bamaze amezi n’amezi badahobera abo mu miryango yabo bakunda, kubera gukurikiza amabwiriza ye. Birababaje.”

Matt Hancock amaze kubona ko ibintu bifashe indi ntera, yanditse inyandiko igenewe abanyamakuru ku wa 25 Kamena 2021, asaba imbabazi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Yagize ati “Ndemera ko narenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yo guhana intera. Nababaje abantu benshi kandi nsabye imbabazi. Nzakomeza nkore ibishoboka kugira ngo iki gihugu gikiruke iki cyorezo kandi ndashimira umuryango wanjye kuba wirinze kugira icyo utangaza kuri iyi ngingo.”

Uretse ibi byagaragaye, Matt Hancock amaze igihe anengwa na benshi barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnnson, ndetse n’Umujyanama we Mukuru, Dominic Cummings, ku myanzuro afata ijyanye no kwirinda Covid-19 muri iki gihugu, ndetse benshi bifuje ko yava kuri uyu mwanya ariko akora ibishoboka awugumaho.

U Bwongereza ni cyo gihugu cya mbere i Burayi gifite impfu nyinshi za Covid-19, aho abarenga 128.000 bahitanywe na yo mu gihe abasaga miliyoni 4,7 bayanduye. Ibi byerekana ko butafashe ingamba zikwiriye zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Iki gihugu cyigeze gushinjwa ko kireka abafasha b’abaganga bagakora batambaye imyenda ibarinda kwandura, kudapima abantu benshi ndetse no kudashyiraho ingamba zifatika zo kwirinda.

Matt Hancock yasabye imbabazi ku bwo kurenga ku mabwiriza ya Covid-19, agasomana n'umukozi we
Gina Coladangelo, umubyeyi w'abana batatu, bivugwa ko amaze iminsi acuditse na Minisitiri w'Ubuzima mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .