Minisitiri w’Intebe wa Kosovo yeguye nyuma yo guhamagazwa na ICC ku byaha by’intambara

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Kosovo, Ramush Haradinaj, yeguye ku mirimo ye nyuma yo guhamagarwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ku byaha by’intambara ashinjwa mu myaka 20 ishize.

Ramush yavuze ko impamvu yo gufata iki cyemezo ari uko yahamagawe ngo asubize abagize uru rukiko ku byaha ashinjwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byavuze ko uyu muyobozi yatangaje ko inshingano zigiye kuba iza perezida w’igihugu ngo ahitemo igihe cy’amatora y’ugomba kumusimbura.

Yavuze ko azitaba uru rukiko mu cyumweru gitaha.

Ramush wari Umuyobozi w’Inyeshyamba zitwaga Kosovo Liberation Army (KLA), yakomeje guhakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko yiteguye guhangana n’ibi birego. Abantu bari hagati 1,500- 2,000 nibo bishwe.

Mu 2015 hashyizweho impuguke muri ICC ngo zikurikirane abahoze muri uyu mutwe ku byaha bashinjwa bakoze hagati mu 1998-1999, byatumye iki gihugu kibona ubwigenge kuri Serbia.

Ubwegure bwa Haradinaj buzagira ingaruka mbi ku biganiro byari byaratangiye hagati ya Kosovo na Serbia. Mu Ugushyingo 2018 iki gihugu cyashyizeho imisoro ihwanye 100% ku bicuruzwa byose bikorerwa muri Serbia.

Hagati aho Umuvugizi w’umushinjacyaha urimo gukurikirana uyu muyobozi, Christopher Bennet, yirinze kugira icyo atangaza kuri ibi birego.

Iyi ni inshuro ya kabiri uyu Minisitiri w’Intebe yegura kuri uyu mwanya. Mu 2005 nabwo yaje kuburanishwa n’Urukiko rwashyiriweho gukurikirana abakoze ibyaha mu yahoze ari Yugoslavia, gusa nyuma yaje kugirwa umwere.

Perezida wa Kosovo, Hashim Thaci, yavuze ko yubaha icyemezo cya Haradinaj, avuga ko agiye kugisha inama ngo harebwe ko hashyirwaho indi guverinoma nshya cyangwa hakorwe amatora.

Minisitiri w’intebe wa Kosovo yeguye nyuma yo guhamagazwa na ICC ku byaha by’intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza