Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande yatunguranye ajyana uruhinja mu nama ya Loni

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 25 Nzeri 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zélande, Jacinda Ardern, yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere wajyanye n’umwana we mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, ONU.

Ardern w’imyaka 38 yagaragaye ateruye umukobwa we Neve w’amezi atatu, yicaye iruhande rw’umukunzi we Clarke Gayford.

Bari bitabiriye Inama yiga ku Mahoro ku Isi yitiriwe Nelson Mandela, yabaye mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 100 Mandela yagombaga kuba yujuje iyo aba akiri ku Isi.

Mu gihe Ardern wabyaye ari ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yagezaga ijambo ku bari bitabiriye iyi nama, Fayford niwe wari uteruye Neve.

Abinyujije kuri Twitter, uyu mugabo usanzwe akora kuri televiziyo yavuze ko yababaye kuba atafashe amafoto y’itsinda ry’Abayapani batunguwe no kwinjira mu cyumba cy’inama bagasanga uyu mwana ari guhindurirwa imyenda y’imbere.

Yanashyizeho ifoto igaragaza ikarita yemererera Neve kwinjira mu cyumba cyaberagamo iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zitandukanye.

Samantha Power wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni ubwo Barack Obama yari Perezida, nawe yifashishije Twitter mu kugaragaza ko yashimye ibyakozwe n’uyu mugore.

Mu kiganiro na New Zealand Herald, Ardern yatangaje ko akenshi aba ari kumwe na Neve, kandi no mu gihe bari muri ibi bikorwa bifitanye isano n’Inteko Rusange ya Loni, agerageza kuba amufite igihe adasinziriye.

Ardern wabaye umugore wa kabiri ubyaye ari ku mwanya ukomeye nk’uyu nyuma ya nyakwigendera Benazir Bhutto wa Pakistan mu 1990, avuga ko hari icyizere ko abantu bazageraho bakabibona nk’ibisanzwe.

Uyu mugore yavuze ko nta gahunda leta yashyizeho irebena no kuba umufasha we yamuherekeza. Biyishyuriye amafaranga akenewe muri uru rugendo, kandi kenshi umugabo we bajyana ngo yite ku mwana wabo.

Ardern yabaye umuyobozi wa mbere muto wa Nouvelle Zélande kuva mu myaka 150 ishize, nyuma y’uko umwaka ushize atsinze mu matora Bill English wari Minisitiri w’Intebe.

Iyi yabaye itsinzi ya mbere y’ishyaka ry’abakozi mu myaka icyenda yari ishize. Yabaye Minisitiri w’Intebe nyuma y’amezi atatu gusa ariyobora.

Iyi ni ikarita yemerera Neve kwinjira muri iyi nama ikomeye
Jacinda, Gayford na Neve ubwo bari mu cyumba cyaberagamo inama y'Inteko Rusange ya Loni
Ubwo yavugaga ijambo, Gayford niwe wari uteruye umukobwa wabo
Uyu mugore yaciye agahigo ko kuba uwa mbere ujyanye umwana mu nama ikomeye ya Loni

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza