00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Pence yigambye ko we na Trump bakoze iby’indashyikirwa mu mateka ya Amerika

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 30 Mata 2021 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Uwari Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ku butegetsi bwa Donald Trump, Mike Pence yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi 100 avuye mu Biro, avuga ko ibyo bakoze ubwo bari bayoboye icyo gihugu ari indashyikirwa.

Ibyo yabigarutseho mu mbwirwaruhame yatangiye muri Leta ya South Carolina ku wa Kane tariki 29 Mata 2021, ari nabwo bwa mbere yari yongeye kuvugira mu ruhame kuva manda ye yarangira ku wa 20 Mutarama 2021.

Pence yavuze ko we na Trump hari byinshi bakoze bikomeye bidakwiye kurenzwa ingohe nko kwihutisha ikorwa ry’inkingo, guhashya umutwe w’iterabwoba wa ISIS ndetse no kuzamura ubukungu.

Ni ibintu bica amarenga ko nawe yaba agarutse mu ruhando rwa politiki akazongera kwiyamamazanya na Trump uherutse kuvuga ko mu 2024 agomba gusubira mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, White House.

Pence yagize ati “Mu mezi 48, ubuyobozi bwa Trump na Pence bwagabanyije cyane ubushomeri, bwongera ayo imiryango yinjiza, bukomeza ubucuruzi bw’ ingufu no kuzikora muri Amerika kurusha uko byahoze, bwubaka umutekano udasanzwe ku mupaka ndetse n’igisirikare gikomeye mu mateka y’Igihugu.”

Ni amagambo yatangaje ku munsi umwe n’uwo Perezida uriho Joe Biden yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko agaragaza ibyakozwe mu minsi ijana ye ya mbere ku butegetsi.

Abasesenguzi bavuze ko byabaye nk’amahirwe yari yapanzwe kugira ngo Pence avuge ku bijyanye n’ubutegetsi bwa Perezida Biden.

Nubwo bwose Pence agaragaza ko ari mu murongo wo gushyigikira Trump, basohotse mu biro batajya imbizi nyuma y’uko Trump yamusabye gushyigikira icyifuzo cye cyo gutesha agaciro ibyavuye mu matora yatsinzwe kuko yavugaga ngo yibwe, undi akabyanga.

CNN yatangaje ko Pence yari amaze iminsi mu bitaro by’i Virginia aho yabagiwe umutima, ariko ngo na Trump yabimenyeye mu itangazamakuru kuko ntiyari yabibwiwe.

Icyakora yahise amuhamagara amwifuriza gukira vuba, ndetse no muri Werurwe uyu mwaka baravuganye, Trump yifatanya na Pence mu byishimo by’umwuzukuru we wari wavutse.

Amagambo Pence yavugiye muri South Carolina yabaye ikimenyetso ko imikoranire ye na Trump itari mu marembera nk’uko byaketswe na bamwe, ahubwo basa n’abagiye kunga imbaraga mu kugarura isura y’Aba-Républicains muri Politiki ya Amerika.

Mike Pence mu mbwirwaruhame ye ya mbere kuva avuye ku butegetsi yavuze ko we na Trump bakoze ibitarakozwe n'abandi (Ifoto: CNN)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .