00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michelle Obama na Agnes Kalibata barungurana ibitekerezo ku gufasha imiryango itifite

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Dr Agnes Kalibata wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda barungurana ibitekerezo ku gufasha imiryango itifite binyuze muri gahunda yiswe Pass the Love (Erekana Urukundo).

Ibi biganiro biraba hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, saa saba z’umugoroba.

Gahunda ya Pass the Love yagiyeho ku bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu wa Partnership for Healthier America washinzwe mu 2010 ugamije gukuraho ubusumbane mu biribwa, binyuze mu gufasha imiryango itabasha kubona ibiryo bihagije.

Kuri iyi nshuro iyi gahunda ya Pass the Love yatangijwe muri Werurwe, ifite intego yo gukusanya inkunga zishoboka kugira ngo imiryango itifite igera kuri miliyoni ihabwe ibiribwa muri Amerika.

Dr Agnes Kalibata nk’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu mahuriro y’ibanda ku mirire, aritabira iyi nama mu kurebera hamwe uburyo bwashyirwaho kugira ngo abantu bose babeho babasha kwihaza mu biribwa nka kimwe mu byarinda ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Mu ijambo Michelle Obama, umuyobozi w’icyubahiro wa PHA, yavuze ahamagararira abantu kwitabira iki kiganiro yagize ati “[Muri iyi nama] Turavuga ku kwihaza mu biribwa n’ukuntu twese dushobora kwerekana urukundo tugafashanya muri ibi bihe bikomereye imiryango myinshi.”

Ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’imirire riteganyijwe kuba muri Nzeri uyu mwaka mu Butaliyani, rizibanda ku cyakorwa kugira ngo ibihugu byose bigere ku ntego z’iterambere rirambye, hibandwa mu kugeza ibiribwa bifite intungamibiri kuri bose no gukangurira isi gushyira hamwe hagamijwe guhindura imitekerereze y’abantu ku byerekeye ibiribwa.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, igaragaza ko byibura abantu bangana na miliyoni 957 baturuka mu bihugu 93 badafite ibiribwa bihagije byo kurya, aho kimwe mu bibazo by’ingenzi byagaragajwe bitera inzara ku Isi ari ihindagurika ry’ikirere.

Dr Agnes Kalibata, Intumwa yihariye y'Umuryango w'Abibumbye, hamwe na Michelle Obama barungurana ibitekerezo ku gufasha imiryango itabasha kubona ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .