Mu ndahiro ye kuri uyu wa 31 Kanama 2016, Temer w’imyaka 75 wari usanzwe ari Perezida w’Inzibacyuho kuva muri Gicurasi yiyemeje kurengera Itegeko Nshinga ndetse anatanga isezerano ry’uko Guverinoma ye izaba itandukanye n’izabanje.
Azayobora kugeza mu mpera za 2018 kuko ari bwo hateganyijwe amatora ataha ya perezida.
Ku wa Gatatu mu gitondo ni bwo abasenateri 61 muri 81 batoye umwanzuro wo kweguza Rousseff wari umaze igihe ahagaritswe ku mwanya wa Perezida.
Rousseff akekwaho kuba mu 2014 yarahimbye imibare agamije kugaragaza ko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza ugereranyije n’ukuri kw’ibyari bihari kugira ngo abashe kongera gutorerwa kuba Perezida.
Nyuma yo kweguzwa, uyu mugore utarahwemye guhakana ibyo ashinjwa yavuze ko bahisemo gucikiriza manda y’umuperezida utarigeze ukora icyaha na kimwe, igikorwa afata nko guhirikwa ku butegetsi n’Inteko Ishinga Amategeko.
Jose Eduardo Cardozo, umwunganizi mu mategeko wa Rousseff yabwiye Al Jazeera ko bateganya kujuririra iki cyemezo cyo kumweguza.
Mu yindi myanzuro yatowe, abasenateri bemeje ko Rousseff atazabuzwa gukora indi mirimo ya leta mu myaka umunani iri imbere.
N’ubwo ishyaka rya Rousseff rishimwa kubera uruhare ryagize mu kuvana mu bukene abaturage bagera kuri miliyoni 29, uyu mugore ashinjwa gushyira igihugu mu bibazo byinshi birimo ikinyuranyo kidasanzwe cy’ibyinjira n’ibisohoka kingana na miliyari 60 z’amadorali, izamuka rikabije ry’ibiciro n’ibura ry’imirimo ku batari bake.

TANGA IGITEKEREZO