00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Paris yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Paris, Anne Hidalgo yatangaje ko ateganya kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba mu 2022.

Amakuru dukesha France 24 avuga ko Anne Hidalgo usanzwe ubarizwa mu ishyaka ry’aba-Socialiste, yatangaje ibi ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Mujyi wa Rouen.

Ati “Nafashe umwanzuro wo kuba umukandida ku mwanya wa Perezida w’u Bufaransa.”

Iki kinyamakuru kivuga ko hari amahirwe menshi y’uko ishyaka ry’uyu mugore w’imyaka 62 ryamutangamo umukandida ariko kikagaragaza ko akwiye kwagura izina rye ku rwego rw’igihugu kugira ngo abe yatsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Anne Hidalgo watorewe kuyobora Paris mu 2014, aca agahigo ku kuba ari we mugore wa mbere wahawe kuyobora uyu mujyi. Afite inkomoko muri Espagne kuko umuryango we wimukiye mu Bufaransa ubwo yari afite imyaka ibiri.

Muri Nyakanga 2021, Anne Hidalgo yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda asura ibikorwa bitandukanye birimo igishanga cya Nyandungu kiri gutunganywa n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yasize kandi Umujyi wa Paris n’uwa Kigali bigiranye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo umuco, ikoranabuhanga no guhanga udushya. Anagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Umuyobozi wa Paris, Anne Hidalgo uherutse mu Rwanda yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa
Ubwo yaherukaga mu Rwanda yasinye amasezerano y'ubufatanye n'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .