Mexique yemeye gukumira abimukira kubera igitutu cya Amerika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kamena 2019 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Mexique yemeye gufata ingamba zigamije gukumira ubwiyongere bw’abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo yirinde ibihano icyo gihugu cyari kigiye kuyifatira.

Guhera kuri uyu wa Gatatu ibihugu byombi byatangiye ibiganiro nyuma y’uko ku mipaka ibigabanya abimukira biyongereye, Perezida Donald Trump akavuga ko nibatagira icyo bakora abafatira ibihano.

Trump yari yatangaje ko ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye muri Mexique, imisoro bicibwa igiye kujya yiyongeraho 5 % buri kwezi.

Kuri uyu wa Gatandatu Trump yavuze ko ibihugu byombi byamaze kwemeranywa uburyo bwo kurwanya ubwiyongere bw’abimukira.

Imipaka ya Mexique, igihugu cyo mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo ikunze kunyurwaho n’abimukira benshi bavuye mu bihugu byo mu Majyepfo ya Amerika bashaka kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuranyije n’amategeko.

Ubwo bwumvikane bw’ibiugu byombi bwanemejwe n’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Mexique, Marcelo Ebrard.

Perezida Trump muri Gashyantare uyu mwaka yari yatangaje ibihe bidasanzwe ku mipaka igabanya igihugu cye na Mexique, avuga ko icyo gihugu kigize ntibindeba ku bihumbi by’abimukira bajya muri Amerika bitemewe n’amategeko.

Mu masezerano ibihugu byombi byagiranye, BBC itangaza ko harimo ko Mexique yongera abashinzwe umutekano hirya no hino mu gihugu by’umwihariko ku mupaka uyigabanya na Guatemala hakongerwa abasirikare 6 000.

Ibihugu byombi kandi byemeranyijwe ubufatanye ku mutekano wo ku mipaka.

Mu gihe Mexique itubahirije amasezerano, Amerika yatangaje ko izafatirwa izindi ngamba.

Ayo masezerano ntiyavuzweho rumwe muri Mexique, kuko bamwe babona ari ugufatwa bugwate na Amerika.

Umwe mu banyamuryango b’imena b’ishyaka PRD, Ángel Ávila Romero yavuze ko ibyabaye ari ukumanika amaboko imbere ya Amerika.

Kuba Amerika yari kongerera imisoro ibicuruzwa biva muri Mexique byari kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’icyo gihugu.

Mexique ni kimwe mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’u Bushinwa na Canada.

Nubwo Amerika iri gufata ingamba zikomeye zikumira abimukira, guhera mu 2000 abimukira binjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko bagiye bagabanyuka.

Mu mwaka wa 2000, nibura abantu miliyoni 1.6 nibo bafashwe binjira binyuranyije n’amategeko, naho mu 2018 hafashwe abantu ibihumbi 400.

Nubwo Amerika iri gufata ingamba zikomeye zikumira abimukira, guhera mu 2000 abimukira binjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko bagiye bagabanyuka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza