Kwamamaza

Mexique:Abahungu ba El Chapo barakekwaho kwivugana abasirikare batanu

Yanditswe kuya 2-10-2016 saa 09:55' na Mukaneza M.Ange


Abahungu ba Joaquin "El Chapo" Guzman, nimero ya mbere mu gucuruza ibiyobyabwenge muri Mexique barakekwaho uruhare mu gico cyatezwe ku modoka za gisirikare mu majyaruguru y’iki gihugu, gihitana abasirikare batanu abandi 10 barakomereka.

Abayobozi mu nzego za leta n’iza gisirikare muri iki gihugu, bavuze ko kuri uyu wa gatandatu ari bwo abantu 60 bitwaje intwaro bateze imodoka za gisirikare zari ziherekeje undi ruharwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge witwa Julio Oscar Ortiz Vega ubwo yajyanwaga kwa muganga.

Inkuru dukesha Al Jazeera ivuga ko Vega yari ajyanywe kwa muganga kugira ngo ubuzima bwe bukurikiranwe kuko yari amaze iminsi akomerekeye mu mirwano y’amasasu.

Aba bantu bitwaje intwaro baje kumutorokesha (Vega), ubuyobozi bugakeka ko abateguye iki gikorwa ari abahungu ba Guzman nawe ufungiwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’ingabo mu gace ka Sinaloa ibi byabereyemo, Gen. Alfonso Duarte yabwiye abanyamakuru ko aba bantu bari bitwaje intwaro bateye grenade ku mudoka ebyiri za gisirikare zahise zifatwa n’inkongi.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa Mexique, Enrique Pena Nieto yavuze ko bagiye gushakisha abagize uruhare muri iki gikorwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Vega atorokeshejwe mu gihe Guzman nawe muri Nyakanga 2015 yatorotse n’ubwo nyuma yaje kongera gutabwa muri yombi. Bwari ubwa kabiri atorotse mu myaka 15 ishize.

Guzman watawe muri yombi bwa mbere mu 1993 muri Guatemala, aho yaje gutoroka gereza iri mu Burengerazuba bwa Mexique mu 2001, ubu afungiwe muri gereza iherereye mu Mujyi wa Ciudad Juarez uri ku mupaka utandukanya iki gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Polisi yatangiye gukorera iperereza aho iki gitero cyabereye

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 19 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved