Melanie Trump ubura umunsi umwe ngo asohoke muri White House yasezeye ku Banyamerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Mutarama 2021 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura umunsi umwe ngo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump asoze manda ye, umugore we Melanie Trump yavuze ijambo rye rya nyuma asezera ku Banyamerika.

Mu mashusho yashyize kuri Twitter ku wa 19 Mutarama 2021, yavuze ko atewe ishema n’igihe yamaze ari umugore wa Perezida wa Amerika.

Ati “Banyamerika bagenzi banjye, byari iby’agaciro gakomeye mu buzima bwanjye gukora inshingano z’Umugore wa Perezida, natewe imbaraga n’Abanyamerika bo hirya no hino mu gihugu cyacu.”

Yakomeje ashimira abaganga bagaragaje umuhate mu guhashya icyorezo cya Covid-19 cyugarije Amerika.

Ati “Ndashimira abaforomo, abaganga, abakora mu nzego z’ubuzima n’abatwara imodoka bari gukora cyane ngo barokore ubuzima bw’abantu, nifatanyije mu kababaro n’imiryango yabuze ababo bitewe n’iki cyorezo. Buri buzima bwose bufite agaciro.”

Melanie Trump yashimye inzego z’umutekano za Amerika, anasaba abaturage bose b’iki gihugu “kugira ukwihangana mu byo bakora byose kandi buri gihe bakazirikana ko nta na rimwe imvururu zizigera ziba igisubizo cyangwa ngo zibonerwe impamvu.”

Melanie Trump aritegura kuva muri White House no guhagarika izindi nshingano zose zajyanaga n’uko ari umugore wa Perezida, nyuma y’uko umugabo we ananiwe kwegukana manda ya kabiri nyuma yo guhigikwa na Joe Biden.

Biteganyijwe ko umuhango w’irahira rya Joe Biden uzaba ku wa 20 Mutarama 2020 nubwo Trump we yatangaje ko atazawitabira.

Melanie Trump yasezeye ku Banyamerika, ashima ubutwari abaganga n'abo mu nzego z'umutekano bagaragaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .