Kwamamaza

Melania Trump yahakanye ibyo gukorera muri Amerika binyuranyije n’amategeko

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 13:28' na Mukaneza M.Ange


Nyuma y’iminsi itari mike hacicikana amakuru avuga ko yaba yaratangiye gukorera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Melania Trump, umugore w’umuherwe Donald Trump wiyamamariza kuba perezida yahakanye ibimuvugwaho ashimangira ko ari ibinyoma.

Amakuru yagiye acicikana mu binyamakuru avuga ko uruhushya(Visa) Melania ufite inkomoko muri Slovenia yifashishije mu 1995 ubwo yatangiraga gukora nk’umunyamideli muri New York ari igenewe ba mukerarugendo cyangwa abandi baje muri gahunda zijyanye n’ubucuruzi.

Abinyujije kuri Twitter ye Melania washakanye na Donald mu 2005 yavuze ko yatangiye gukorera muri Amerika mu 1996, nyuma yo gukurikiza ibisabwa byose; mu 2006 akaba aribwo yaje kubona ubwenegihugu.

Ntiyigeze asobanura neza ariko visa yakoresheje ubwo yifotozaga amafoto yambaye ubusa aherutse gushyirwa hanze, amafoto bigaragara ko yayifotoje mu 1995.

Iki kibazo kizamuwe mu gihe umugabo we Donald Trump uherutse gutorerwa kuhagararira ishyaka ry’aba-republicans mu matora ya perezida bisanzwe bizwi ko adashyigikira na gato abimukira.

Mu gihe yiyamarizaga guhagararira aba-republicans yakunze kuvuga ko azubaka igikuta ku mupaka wa Mexique mu rwego rwo gukumira abimukira ndetse abirabura bakagarurwa muri Afurika.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Donald dore ko n’ishyaka rye ryatangiye gucikamo ibice bitewe n’amagambo atari meza yagiye avuga.

Mu matora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo 2016, Donald Trump azahangana na Hillary Clinton, uhagarariye ishyaka ry’aba-democrates akaba ari n’umugore wa Bill Clinton na we wigeze kuyobora Amerika.

Donald Trump n'umugore we Melania Trump

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved