Ku wa 8 Mutarama nibwo umwe mu bagize uyu mutwe akoresheje imodoka ye yari irimo ibisasu yitambitse iyari itwaye ingabo z’Abafaransa ubundi arabituritsa. Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Arbanda kari hafi y’umupaka uhuza Mali na Burkina Faso.
Mu itangazo uyu mutwe w’iterabwoba washyize hanze, wavuze ko wakoze iki gikorwa kigamije kwereka u Bufaransa ko bukwiye gukura ingabo zabwo muri Mali.
Riti “Turashaka kumvisha Guverinoma y’u Bufaransa n’abaturage babwo ko tutitaye ku mbaraga bafite, ko butazashobora gutsinda ubushake bw’abantu bwo kuba mu bwisanzure. Nibadakura ingabo zabo hano bazabona ibitero bishya kandi bifite ubukana buri hejuru.”
Kuva mu Ukuboza iki ni igitero cya gatatu imitwe y’iterabwoba igabye ku Ngabo z’u Bufaransa hari n’icyahitanye abasirikare babwo babiri giherutse kwigambwa n’umutwe wa Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM) nawo ushamikiye kuri Al-Qaeda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!