Macedonia igiye gukora referendumu yo kwemeza izina rishya

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 Kamena 2018 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kubyemeranyaho n’u Bugereki, abaturage ba Macedonia barateganya kujya mu matora ya referendumu igamije kwemeza guhindura izina ry’iki gihugu.

Mu mpera z’uyu mwaka nibwo iki gihugu kizinjira mu matora azasiga gihindutse Repubulika ya Macedonia y’Amajyaruguru (Northern Republic of Macedonia); uku guhindura izina bizakorwa muri gahunda yo gukemura ibibazo bimaze igihe hagati yayo n’u Bugereki buherereye mu Majyepfo.

Ku wa mbere nibwo Minisitiri w’Intebe wa Macedonia, Zoran Zaev na Alexis Tsipras w’u Bugereki bemeranyije kuri aya masezerano arebana no guhindura izina.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, ubwumvikane buke hagati y’ibi bihugu byombi bwatangiye mu myaka isaga 25 ishize, ubwo Macedonia yabonaga ubwigenge mu 1991 yiyomoye kuri Yugoslavia, u Bugireki bugashimangira ko izina iki gihugu cyafashe kibangamiye inyungu zabwo.

U Bugereki bwashingiraga ku kuba nabwo bufite agace kitwa Macedonia gaherereye mu Majyaruguru, ari nako kabarizwamo imijyi wa Thessaloniki na Philippi izwi kuva mu bihe bya kera, ndetse ikaba inafatwa nk’agace k’Umurage w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Uretse kuba byarateraga urujijo, aya mazina asa yanatumye Macedonia itemererwa kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kubera kwitambikwa n’u Bugereki. Iki gihugu cyari cyarahawe izina ‘the Former Yougoslav Republic of Macedonia n’Umuryango w’Abibumbye.

Abinyujije kuri Twitter, Zaev yavuze ko uretse guhindura izina ry’igihugu, abaturage bazagumana umuco wabo n’ubwoko, ndetse bo ubwabo n’ururimi bikazakomeza kwitwa ‘Macedonian’.

Ku ruhande rwe, Tsipiras yashimangiye ko aya masezerano agiye gushyira iherezo ku bwumvikane buke no gufungurira amarembo ejo heza harangwa n’ubufatanye, ubushuti, uburumbuke n’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida wa Komisiyo ya EU, Donald Tusk yashimiye ibihugu byombi byabashije kubona umuti w’ikibazo byari bifitanye, avuga ko batumye ibyafatwaga nk’ibidashoboka bigerwaho.

Uretse kuba uku guhindura izina bizatuma Macedonia yinjira muri EU, indi miryango irimo n’Umuryango w’ibihugu bihuriye mu bufatanye mu bya gisirikare, NATO nayo yagaragaje ko yiteguye kucyakira.

Macedonia si cyo gihugu cya mbere gihinduye izina kuko mu 1997 iyahoze ari Zaire yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni mu gihe nyamara yari yararifashe mu 1971 kuko mbere yitwaga Repubulika ya Congo.

Mu 1989 kandi nabwo iyari Burma yahindutse Myanmar ndetse n’Umurwa Mukuru witwaga Rangoon uhindurwa Yangon. Ikindi gihugu giherutse guhindura izina ni Swaziland isigaye yitwa Ubwami bwa eSwatini.

Macedonia igiye gukora referendumu yo kwemeza izina rishya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza