00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yinjiye mu mushinga uzafasha ibihugu gukoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York, ibihugu n’ibigo by’abikorera byiyemeje gukusanya miliyari 400$ azakoreshwa mu rwego rwo gufasha ibihugu gukoresha amashanyarazi y’ingufu zisubira.

Ibi bikorwa bigamije gufasha ibihugu kureka uburyo bwari bwari bukoreshwa mu kubona amashanyarazi buri ingufu za nuclear, peteroli na gaz kuko byose bishobora kugira uruhare mu kurushaho kohereza mu kirere umwuka wa CO2 ucyangiza, ku buryo ubushyuhe bushobora gukomeza kwiyongera, byose bigakomeza kongera ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yavuze ko “Isi idakwiye gutegereza indi myaka 40 mbere yo gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, ni ibintu dukwiye gutangira uyu munsi.”

Byitezwe ko aya mafaranga azakoreshwa mu mishinga izafasha abatuye Isi bagera kuri miliyoni 760 kubona amashanyarazi, mu gihe mu basanzwe bayakoresha, bazimukira ku gukoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, n’andi atangiza ikirere.

LONI yinjiye mu mushinga uzafasha ibihugu gukoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .