00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yinjiye mu kibazo cya Ethiopie, Umuti mushya ushobora kurinda abarwayi ba Covid-19 ku kigero cya 89%: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Loni yinjiye mu kibazo cya Ethiopie, isaba impande zombi zitumvikana kwicara zigashaka ibisubizo bishingiye ku mahoro, aho kuba intambara.

Ingabo za Leta ya Ethiopie zimaze umwaka mu ntambara n’umutwe wa TPLF ufatwa na Leta y’icyo gihugu nk’uw’iterabwoba, ukaba ufite icyicaro mu gace ka Tigray kari mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Izi ngabo zari zatsimbuye uyu mutwe mu ntangiriro z’iyi ntambara, ariko ibintu biza guhindura isura muri Kamena, ubwo uyu mutwe wongeraga kwisuganya, ukagaba ibitero simusiga ku ngabo za Leta, bigatuma zizinga utwangutse zigahunga.

Nyuma y’iyi ntsinzi yatunguranye, TPLF yatangiye kumanuka yigabiza ibice by’izindi ntara zirimo Ahmara na Afar, ari nako yifatanya n’indi mitwe irimo OLA, nawo utavuga rumwe na Leta ndetse ukaba ufatwa nk’uw’iterabwoba.

Iyi mitwe, kimwe n’indi itandukanye yayiyunzeho, yakomeje guhangana n’ingabo za Leta nazo zifite indi mitwe iri ku ruhande rwayo, ku buryo hari impungenge ko bishobora kuganisha ku ntambara rutura ishobora gutuma miliyoni z’abaturage bava mu byabo, abandi bakahaburira ubuzima, mu gihe ikibazo cy’impunzi nacyo cyafata indi ntera.

Akanama k’Umutekano kasabye impande zombi kwicara ku meza y’ibiganiro, gusa bitewe n’uko Leta ifata iyi mitwe bahanganye nk’iy’iterabwoba, biragoye ko bakwinjira mu mishyikirano, mu gihe iyi mitwe nayo yamaze kwerekana ko idafite inyota yo kuganira na Leta, kandi iri gutsinda urugamba.

Loni yasabye impande zihanganye muri Ethiopie kwinjira mu biganiro

==============================================

Greta Thunberg yanenze COP26, avuga ko ari inama itaratanze umusaruro

Impirimbanyi mu kurengera ibidukikije, Greta Thunberg, yanenze bikomeye inama ihuje Isi mu kwiga ku kibazo cy’ihindagurika ry’ikirere iri kubera mu Murwa Mukuru wa Ecosse, i Glasgow, avuga ko bitakiri ibanga ko iyi nama izwi nka COP26 “itatanze umusaruro.”

Uyu mukobwa yatangaje ibi ari imbere y’ibihumbi by’urubyiruko n’abakuze bitabiriye imyigaragambyo karundura, basaba ko ibihugu bikize byongera imigambi byiyemeje kugira ngo intego y’uko ubushyuhe bw’Isi butazarenga dogere Celcius 1,5 izagerweho.

Greta na bagenzi bavuze ko ibihugu bikize bitari gukora ibishoboka byose mu kurandura iki kibazo ndetse ko amasezerano yemerejwe muri iyi nama adashyigikiwe n’ibikorwa, ahubwo ko ari ibintu bimeze nko kwiyerurutsa.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko iyi nama itakiri iyo guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere, ahubwo yabaye nk’umwanya abayobozi batandukanye bahuriramo kugira ngo biganirire ubundi bitahire.

Kugeza ubu, iyi nama ntabwo iragera ku ntego yari yatangiranye, icyakora hari icyizere ko mu cyumweru isigaje, hari byinshi bishobora kugerwaho, nubwo bigoye kwemeza ko ari byose.

Bimwe mu bimaze kugerwaho harimo kurandura ikoreshwa rya nyiramugengeri mu bikorwa birimo gutanga umuriro w’amashanyarazi, bikaba byitezwe ko ibi bizagerwaho mu myaka 30 iri imbere. Harimo kandi kugabanya itemwa ry’amashyamba ndetse no kugabanya umwuka wa methane yoherezwa mu kirere ivuye ku Isi, uyu mwuka nawo ukaba ugira uruhare mu kwangiza ikirere.

Icyakora nubwo ibi byose, kimwe n’ibindi byiyemejwe byakorwa, Fatih Birol, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ingufu, yavuze ko byazatuma ubushyuhe bw’Isi butarenze dogere Celcius 1,8 kugera mu mpera z’iki kinyejana, hejuru ya dogere Celcius 1,5 abahanga batangaho inama, ari naho Greta na bagenzi be bagera bavuga ko abayobozi b’Isi bakwiye kongera akagufu mu bikorwa byabo.

Hirya no hino hakomeje kuba imyigaragambyo iyobowe n'urubyiruko igamije gusaba abayobozi kurushaho guhangana n'iyangirika ry'ikirere

==============================================

Amerika igiye gushora miliyari zirenga igihumbi mu kwagura ibikorwaremezo byayo

Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje umushinga ufite agaciro karenga miliyari 1000$, ukaba ugamije kongera no gusana ibikorwaremezo muri icyo gihugu, byinshi bimaze imyaka irenga 50 byubatswe, ku buryo bitakijyanye n’umuvuduko w’iterambere ugezweho.

Iyi ngingo ni imwe mu zafashije Perezida Joe Biden kugera ku butegetsi, aho byitezwe ko aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo gusana no kwagura imihanda n’ibiraro, kongera ibikorwaremezo bya internet, kongera ibikorwaremezo bitanga amazi meza, ibirwanya ihindagurika ry’ikirere n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Abahanga mu bukungu bemeza ko Amerika ikeneye kuvugurura ibikorwaremezo byayo nyuma y’uko bisa nk’ibyasigaye inyuma ugereranyije n’iby’ibindi bihugu nk’u Bushinwa, bumaze imyaka irenga 20 bwubaka ibikorwaremezo bigezweho, byanagize uruhare rufatika mu kuzamura imibereho y’abatuye icyo gihugu.

Perezida Biden niwe wa mbere udakunzwe mu mezi 11 ya mbere ku butegetsi, mu matora yerekana uko Abanyamerika bishimira Perezida wabo, aho akurikira Trump weseje ako gahigo akiri ku butegetsi.

Byitezwe ko isinywa ry’iri tegeko, rishobora kumugarurira icyizere mu Banyamerika, bakomeje kumunenga uburyo yagiye yitwara mu bibazo birimo nk’icya Afghanistan.

Amerika igiye gukoresha arenga miliyari 1000$ mu kwagura ibikorwaremezo byayo

==============================================

Umuti wakozwe na Pfizer ushobora kuvura Covid-19 ku kigero cya 89%

Ikinini kizwi nka Paxlovid cyakozwe n’ikigo cya Pfizer, gifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kuremba kubera Covid-19, ndetse kikamurinda kwicwa nayo ku kigero kirenga 89%.

Pfizer yakoze uyu muti itangaza ko uzakomeza gukoreshwa n’abantu bamenye ko barwaye Covid-19, aho bafite amahirwe menshi yo gukira iyo ndwara ndetse ntibajye mu bitaro mu gihe bafashe icyo kinini hakiri kare, bakakivanga n’undi muti uzwi nka ritonavir.

Kubera ubwizerwe bw’uyu muti, Pfizer yahagaritse amagerageza yari irimo gukora, aho ubu igiye gushaka uburenganzira bwo kugurisha uyu muti wayo ku rwego mpuzamahanga, uburenganzira butangwa n’ikigo kigenzura ibiribwa n’imiti muri Amerika, FDI.

Pfizer yavuze ko umuti wa Covid-19 iherutse gukora ushobora kurinda umuntu kujya mu bitaro ku kigero cya 89%

================================================

Abanyamigabane ba Boeing bendaga kuyirega mu nkiko bashumbushijwe miliyoni 237$

Bamwe mu banyamigabane b’Ikigo cya Boeing gikora indege, begukanye miliyoni 237$ bahawe n’icyo kigo, mbere y’uko bajyana ikirego cyabo mu nkiko.

Aba banyamigabane bavugaga ko bahombejwe n’itakazagaciro ry’imigabane ya Boeing, ibintu byaturutse ku mpanuka ebyiri z’indege za 737 Max zahitanye ubuzima 346, bagatuma izo ndege zihagarikwa ku Isi.

Ibi byatumye imigabane ya Boeing itakaza agaciro, maze abanyamigabane banini batangira kugira ibihombo, ari nacyo cyatumye bishyira hamwe bategura ikirego cyashinjaga abayobozi ba Boeing muri iki gihe no mu bihe byatambutse, kugira uburangare cyane cyane ku ngingo yo kugenzura ubuziranenge bw’ikoranabuhanga ryashyizwe muri izi ndege.

Boeing yirinze ko iki kirego cyagera mu rukiko, maze ihitamo kwemera kwishyura miliyoni 237$ kuri aba banyamigabane, aya mafaranga akazaturuka mu bigo by’ubwiteganyirize iki kigo kirimo.

Abanyamigabane ba Boeing begukanye miliyoni 237$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .