Kwamamaza

Londres: Mu gitero cy’iminota itandatu, uwitwaje inkota yivuganye umwe akomeretsa batanu

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 09:31' na Philbert Hagengimana


Umuntu witwaje inkota yagabye igitero cyamaze iminota itandatu ahitwa Russell Square mu Mujyi wa Londres, yivugana umuntu umwe akomeretsa abandi batanu.

Polisi yahamagawe saa yine n’iminota 33 ku isaha ya Londres (ni ukuvuga saa sita n’iminota 33 ku isaha ya Kigali), bayimenyesha ko umuntu witwaje icyuma (inkota) yabagabyeho igitero akaba amaze gukomeretsa abantu batandatu.

Nyuma y’iminota itandatu gusa Polisi yahise ihagera, ihita imurasa imuca intege ngo ibashe kumufata.

Mark Rowley, wari uhagarariye Polisi ahabereye ibyo, yatangaje ko icyo gitero cyagabwe n’umusore w’imyaka 19, wari ufite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe, ari na byo byaketswe nk’intandaro y’icyo gitero.

Uwo muntu wahasize ubuzima ngo ni umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 60, wari wakomeretse cyane maze abashinzwe ubutabazi bahageze ahita basanga amaze gushiramo umwuka.

Uwo musore yahise ajyanwa kwa muganga aho acunzwe n’inzego z’umutekano, mu gihe iz’iperereza zo zahise zitangira ziherekejwe n’umutwe w’abashinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Iki gitero kigabwe nyuma y’ibitero by’iterabwoba bitandukanye bimaze iminsi bigabwa ku mugabane w’u Burayi cyane cyane mu Bufaransa, mu Bubiligi ndetse no mu Budage.

Abashinzwe umutekano bahise batangira iperereza ngo bamenye iby'ubu bwicanyi
Abapolisi bakwijwe hose ngo bacunge umutekano

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved