00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liz Cheney utavuga rumwe na Trump yirukanywe mu buyobozi bw’ ishyaka ry’Aba-Républicains

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Depite Liz Cheney, umokobwa w’imfura wa Dick Cheney wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakuwe mu nshingano yari afite mu ishyaka ry’Aba- Républicains nyuma yo kunenga ibikorwa bya Donald Trump.

Cheney ni depite uhagarariye Leta ya Wyoming, akaba yari akuriye Akanama k’Aba- Républicains bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, umwanya yariho kuva muri 2019.

Ni umwe mu ba- Républicains batoreye umwanzuro wo gutera Trump icyizere ubwo yashinjwaga kugira uruhare mu myigaragambyo yahitanye abantu batandatu ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, kuwa 6 Mutarama 2021.

Na nyuma , uyu mudepite ufite ubunararibonye mu by’amategeko, yakomeje kunenga Trump n’abamushyigikiye, ibintu byakomeje kubabaza benshi mu ba- Républicains bivugwa ko bagishyigikiye Trump ndetse bashobora no kuzamuba inyuma mu matora ya Perezida ategerejwe muri 2024.

Nyuma yo kwamburwa inshingano ze, Cheney yasabiwe n’ishyaka rye kuzimwa uburenganzira bwo kwiyamamariza kongera kuyobora guhagararira Leta ya Wyoming, n’ubwo we avuga ko ntacyo bimutwaye.

Trump yavuze ko ishyaka rye, rikimushyigikiye kubera uburyo akunzwe n’abaturage, ryakoze ikintu cyiza cyo kwirukana “umuntu mubi kandi w’umugome”.

Cheney yavuze ko atazahwema kwamagana Trump n’abambari be, kuko bari gusubiza inyuma demokarasi ya Amerika.

Liz Cheney yakuwe mu nshingano ze mu ishyaka ry'Aba-Républicains

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .