00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lithuania igiye kubaka urukuta ruyitandukanya na Beralus mu rwego rwo kwirinda abimukira

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 10 Kanama 2021 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho leta ya Lithuania n’iya Pologne bitabaje Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, ku kibazo cy’abimukira bisukiranya muri ibi bihugu bavuye muri Beralus, Lithuania yo yahisemo kwishakira umuti w’iki kibazo binyuze mu kubaka urukuta rwa senyenge ku mupaka.

Ibihugu bituranye na Beralus ari byo Lithuania, Latvia na Pologne bimaze igihe byakira abimukira baturutse muri iki gihugu. Bikaba bishinja Perezida wa Beralus, Alexander Lukashenko gukoresha iyi turufu mu rwego rwo gushyira igitutu kuri EU kugira ngo ikureho ibihano iherutse gushyiriraho igihugu cye muri Gicurasi 2021.

Beralus itabarizwa muri EU kubera ibibazo yigeze kugirana n’uyu muryango igakurwamo, iherutse gushyirirwaho ibihano n’uyu muryango, ishinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu no kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo yaba ku baturage, abanyamakuru ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bimwe muri ibyo bihano birimo guhagarika gucuruza, kuranguza cyangwa kohereza ibicuruzwa byose bifitanye isano n’ikoranabuhanga muri Beralus.

Mu kwihimura, Perezida wa Beralus, Alexander Lukashenko yatangiye kohereza abimukira mu bihugu bitatu by’ibituranyi biri muri EU, kuko Ukraine n’u Burusiya na byo bihana imbibi na Beralus byo nta bimukira babijyamo.

Lithuania ikomerewe n’iki kibazo kuruta ibindi bihugu, yatanze mu nteko Ishinga Amategeko, umushinga wo kubaka urukuta rwa senyenge ku mupaka uyihuza na Beralus rwa kilometero 508 muri 670 zigize uwo umupaka, aho ruzaba rufite uburebure bwa metero enye, rukazuzura rutwaye miliyoni 178$ nirwemezwa.

Inteko y’iki gihugu izanemeza niba uyu mupaka uzajya urindwa n’abasirikare mu rwego rwo guhagarika abashaka ubuhungiro muri iki gihugu baciye mu nzira zitemewe.

Kuva uyu mwaka watangira, abantu 4.026 bamaze kujya muri Lithuania bavuye muri Beralus, umubare umunini cyane ugereranyije n’uw’abaje mu 2020 bagera kuri 74.

Reuters ivuga ko benshi muri aba bimukira baba bavuye muri Iraq, Repubulika ya Congo ndetse no muri Cameroun aho bemererwa na leta ya Beralus kwinjira muri cyo gihugu baje mu ndege, maze na yo ikabohereza mu bihugu bituranye na yo byo muri EU birimo Lithuania, Pologne na Latvia.

Kugeza ubu ariko ntiharamenyekana igihe Inteko Ishinga Amategeko ya Lithuania izatorera itegeko ryo kubaka uru rukuta, mu gihe muri Latvia ho basabye guverinoma gushyiraho ibihe bidasanzwe ku mupaka uyihuza na Beralus.

Lithuania igiye kubaka urukuta rwa senyenge ku mupaka uyihuza na Beralus mu rwego rwo kwirinda abimukira bakomeje kwisukiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .