Amerika igiye kongera kujya itanga igihano cy’urupfu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kane yatangaje ko igihano cy’urupfu kigiye kongera kujya gitangwa ku bagorerwa bafungiwe muri gereza bagikatiwe.

Kuva mu 2003, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarahagaritse gutanga igihano cy’urupfu. Kongera kugisubizaho byatumye iki gihugu cy’igihangange ku isi kinengwa dore ko ibihugu byinshi byagikuye mu bihano bitangwa.

Intumwa Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, William Barr, yategetse Ibiro bishinzwe Amagereza gushyira kuri gahunda uburyo iki gihano kizatangwa guhera mu Ukuboza ku bagabo batanu bagikatiwe bose bashinjwa kwica abana.

Nubwo muri leta 30 muri 50 zigize Amerika igihano cy’urupfu cyemewe, ni gake gishyirwa mu bikorwa.

Leta ya Texas imaze guha abantu 108 igihano cy’urupfu kuva mu 2010, benshi kurusha izindi leta. Muri Amerika hari abagororwa 2 673 bakatiwe igihano cy’urupfu.

California niyo leta ifite umubare munini w’abagororwa bahawe iki gihano [733] gusa 13 nibo bamaze kugihabwa kuva mu 1976.

Abanyapolitiki batandukanye muri Amerika ntibumva kimwe ibijyanye n’iki gihano nk’aho muri iki cyumweru Joe Biden wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko gikwiye gukurwaho nyuma y’imyaka myinshi agishyigikiye.

Ku rundi ruhande, Perezida Trump we yakunze kugaragaza ko ku byaha bimwe na bimwe bikwiye ko igihano cy’urupfu cyajya gitangwa; yagaragaje ko gikwiye ku muntu wiraye mu mbaga y’abaturage akabarasa cyangwa uwishe umupolisi.

Na mbere y’uko atorerwa kuba Perezida, Trump yakunze kugaragaza ko igihano cy’urupfu gikwiye gutangwa, ibyibukwa cyane ni mu 1989 ubwo yatangaga amafaranga maze ikinyamakuru cyo mu Mujyi wa New York kikandika ipaji yose iriho amagambo asaba abayobozi kugarura igihano cy’urupfu. Icyo gihe paji Trump yishyuye yari yanditseho amagambo agira ati "BRING BACK THE DEATH PENALTY" [MUGARURE IGIHANO CY’URUPFU].

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyamerika batandatu mu icumi bashyigikiye ko igihano cy’urupfu gitangwa

Kugeza ubu, ku Isi ibihugu bigera ku 170 birimo n’u Rwanda byakuyeho igihano cy’urupfu cyangwa bisinya amasezerano agamije ikurwaho ryacyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza