00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lars Vilks washushanyije Muhammad ku gihimba cy’imbwa yapfiriye mu mpanuka

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Umunyabugeni Lars Vilks ukomoka muri Suède wigeze gushushanya umutwe w’intumwa y’Imana Muhammad ku gihimba cy’imbwa, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka ahitwa Markaryd mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Vilks w’imyaka 75 yari amaze imyaka 13 arinzwe na Polisi nyuma y’uko ashatse kwicwa n’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame ya Islam, irimo Al-Qaeda yari yarashyizeho igihembo cy’ibihumbi 100$ ku muntu uzamwica kubera gushushanya iyo ‘cartoon’.

Uyu musaza yapfanye n’abapolisi babiri, ubwo bari mu modoka ya polisi ariko ya gisivile yagonganye n’igikamyo ku cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, aho umushoferi wari ugitwaye we yakomeretse.

Itangazo rya Polisi muri icyo gihugu rivuga ko icyateye uko kugongana kitaramenyekana, gusa ngo nta mpamvu yerekana ko hari uwari ubyihishe inyuma.

Iki gishushanyo Vilks yasohoye mu 2007 cyateje ibibazo bikomeye ku buryo byatumye uwari Minisitiri w’Intebe muri Suède, Fredrik Reinfeldt, agirana ibiganiro na ba ambasaderi 22 bo mu bihugu byo mu Bayisilamu mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’umujinya iki gishushanyo cyabateje.

Nubwo habayeho ibyo biganiro ndetse akarindwa na polisi igihe cyose, ntacyabujije abantu batandukanye gushaka kumwica ariko akagenda arusimbuka.

Mu 2010, hari abantu babiri bagerageje gutwika inzu ye, ariko bafatwa ntacyo barageraho, nyuma y’iminsi mike abandi bongera gushaka kumwica aho yigishaga ibijyanye n’ubugeni muri Kaminuza ya Uppsala muri Suède ariko birabapfubana.

Muri Werurwe uwo mwaka nabwo hari itsinda ry’abagizi ba nabi bashatse kumwica rifungirwa muri Ireland ritaramwivugana.

Mu 2015 nabwo yararusimbutse, ubwo yari yitabiriye ibiganiro mpaka ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo i Copenhagen muri Danemark, bagabwaho igitero gihitana umuntu uyobora filime aho guhitana Vilks. Mu 2019 nabwo hari umugore wo Pennsylvania wemeye icyaha cy’uko yagerageje kumwica.

Uyu mugabo yari umunyabugeni ushushanya ibihangano bitandukanye, aho yabishyize ahitwa Ladonia akahita igihugu cyigenga mu 1996.

Lars Vilks wamyekanye cyane kubera gushushanya umutwe wa Muhammad ku gihimba cy'imbwa yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .