Inkuru y’urupfu rwa Larry King wakoreye CNN imyaka 25 yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mutarama, aho yaguye mu bitaro bya Cedars Sinai Medical Centre byo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga za Larry King batangarije kuri Twitter ko yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu. Gusa ntabwo batangaje icyahitanye uyu musaza wari umaze imyaka irenga 63 ari umunyamakuru, n’ubwo CNN yemeje ko yishwe na Coronavirus.
Itangazo rikomeza rivuga ko “Yari amaze imyaka 63 yose akora kuri radio, televiziyo n’ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi bitandukanye, Larry yakoresheje ibiganiro ibihumbi by’abantu, atwara ibihembo bitandukanye.”
Larry King yavukiye ahitwa Brooklyn muri Leta ya New York, tariki 19 mu Ugushyingo 1933.
Niwe watangije ikiganiro ’Larry King Live’ kuri televiziyo ya CNN, cyagaragayemo abatumirwa bari mu banyacyubahiro bakomeye kurusha abandi ku Isi n’ibyamamare mpuzamahanga.
Abo yakoranye na bo ibiganiro barimo uwahoze ari Perezida wa Iran, Mahmoud Ahmadinejad, Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, Georges W. Bush n’umugore we, Laure Bush, Barack Obama, Donald na Melanie Trump, Mohamar Kaddafi, umuhanzi Tina Turner, Morgan Freeman, Oprah Winfrey, Mike Tyson, Billy Graham, Monika Lewinsky n’abandi benshi.
Inshamake y’amateka ya Larry King
Bimwe mu biganiro byakozwe na Larry King


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!