00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yibutse abazize igitero cya Al Qaeda mu 2001, Iperereza ku rupfu rwa Perezida Moise… agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Perezida Joe Biden yasabye abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kunga ubumwe mu gihe bibuka ku nshuro ya 20 igitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri iki gihugu ku wa 11 Nzeli 2001.

Mu mashusho yibuka inzirakarengane, Biden yihanganishije imiryango y’abantu 2.977 baguye muri icyo gitero cyagabwe n’umutwe wa Al Qaeda.

Ati “ Uku kwibuka kuzahora iteka kugarura intekerezo zibabaje.”

Ibi bitero byateguwe n’umutwe wa al-Qaeda byagabwe hifashishijwe indege enye zashimuswe n’abiyahuzi, ebyiri muri zo zikagongeshwa inyubako ya World Trade Center

Indi ndege yagongeshejwe Pentagon hafi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika i Washington mu gihe iya kane yo yashwanyukiye i Pennsylvania.

==========================
Minisitiri w’Intebe muri Haiti yasabwe kwitaba ubushinjacyaha ku rupfu rwa Perezida Moise

Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yahamagajwe n’Umukuru w’Ubushinjacyaha muri Haiti, Bed-Ford Claude, kugira ngo abazwe ku bijyanye n’urupfu rwa Perezida Juvenal Moise witabye Imana arasiwe mu rugo rwe mu rukerera rwo ku itariki 7 Nyakanga.

Claude yavuze ko guhamagaza Minisitiri w’Intebe byatewe n’uko uyu mugabo yari yavuganye na Joseph Felix Badio, wahoze akora muri Minisiteri y’Ubutabera muri Haiti, akaba ari n’umwe mu bashinjwa bakomeye, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Moise.

Ibaruwa yoherejwe n’ubushinjacyaha yavugaga ko Minisitiri w’Intebe Henry, yavuganye na Badio inshuro ebyiri, mu gitondo cy’urupfu rwa Perezida Moise.

Ubwo bavuganaga kuri telefoni, Badio yari ku rugo rwa Perezida, amasaha atatu nyuma y’urupfu rwe.

Minisitiri w'Intebe wa Haiti, Ariel Henry yahamagajwe n'ubushinjacyaha kugira ngo abazwe ku rupfu rwa Perezida Juvenal Moise

=================================================

Amerika yasabye Ethiopia n’Aba-Tigray gutangira ibiganiro bigamije amahoro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Leta ya Ethiopia kwinjira mu biganiro by’amahoro n’umutwe w’Aba-Tigray, umaze amezi 10 uhanganye n’ingabo za Leta, mu ntambara imaze gutuma abaturage bagera kuri miliyoni bahunga hirya no hino mu bice bitandukanye.

Amerika ivuga ko mu gihe iyi ntambara yakomeza, bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane ku baturage batuye muri Tigray, kuko bazugarizwa n’inzara, ndetse ikaba ishobora kuvamo intambara y’amoko.

Umutwe w’Aba-Tigray washinjwe kwica abaturage barenga 120 mu gace ka Ahmara, mu gihe hari hashize igihe bivugwa abarwanyi muri ako gace batavuga rumwe n’Aba-Tigray bari bamaze iminsi bica abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Tigray.

Izi ntambara z’amoko nizo bikekwa ko zishobora kuzavamo intambara yeruye ishobora no kuzageza kuri jenoside hagati y’amoko yombi.

Abaturage barenga miliyoni eshanu muri Tigray bashobora kugira ibibazo by’inzara, ndetse no kubura imiti, mu gihe iyi ntambara yaba ikomeje.

Amerika yatangaje ko Leta ya Ethiopia ikwiye kwinjira mu biganiro n'Aba-Tigray mu rwego rwo kwirinda ko intambara hagati y'impande zombi ishobora kwaguka

==================================================

Ecowas yohereje intumwa muri Guinée

Intumwa z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, Ecowas, zageze muri Guinée nyuma y’uko igisirikare kiyobowe na Lt Col. Mamady Doumbouya, gikuyeho Perezida Apha Condé wari umaze imyaka 11 ku butegetsi.

Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, Ecowas yatangaje ko itanyuzwe n’ibyakozwe n’igisirikare, yirukana Guinée muri uwo muryango ndetse isaba igisirikare gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile, kikanarekura Perezida Condé w’imyaka 83.

Intumwa za Ecowas zari zikuriwe na Perezida w’uwo muryango, Jean-Claude Kassi Brou, zageze muri Guinée zisaba kujya gusura Perezida Condé ufunzwe n’igisirikare ndetse zitangaza ko zasanze ameze neza.

Zabonanye na Lt Col. Mamady Doumbouya uyoboye itsinda ry’igisirikare riyoboye igihugu, rimusaba gutegura uburyo igisirikare cyasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

Lt Col. Mamady Doumbouya w’imyaka 33, yemeye ko igisirikare kizasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile, ariko ntabwo yatangaje uburyo bizakorwa ndetse n’igihe bizabera.

Condé yakuwe ku butegetsi nyuma y’uko igisirikare kimushije ibyaha birimo ruswa.

Intumwa za Ecowas zatangaje ko ubuzima bwa Perezida Apha Conde uherutse kuvanwa ku butegetsi bumeze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .