Koreya ya Ruguru yoherereje Amerika ibisigazwa by’abasirikare bayo baguye mu ntambara

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 Nyakanga 2018 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Koreya ya Ruguru yohereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibisigazwa by’abo bikekwa ko ari abasirikare b’iki gihugu baguye mu ntambara hagati ya Koreya zombi.

Iki gikorwa cyari gitegerejwe n’abatari bake by’umwihariko abo mu miryango y’aba basirikare, ni kimwe mu byemeranyijweho mu nama yahuje Kim Jong un wa Koreya ya Ruguru na Perezida Donald Trump ku wa 12 Kamena.

Byakozwe kandi mu gihe hizihizwaga imyaka 65 ishize intambara hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo yabaye hagati ya 1950-1953 ihagaritswe.

Abasirikare bagera kuri 55 nibo bikekwa ko basubijwe muri Amerika, amasanduku arimo ibisigazwa byabo akaba yageze ku birindiro by’iingabo z’Abanyamerika mu gace ka Osan muri Koreya y’Epfo, ahazabera umuhango wo kubasubiza iwabo tariki ya 1 Kanama.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo kugezwa muri Amerika hazabanza gukorwa ibizamini bitandukanye kugira ngo hemezwe niba koko ari abasirikare b’iki gihugu, igikorwa gishobora gutwara imyaka itari mike.

Mbere y’amasaha make ngo iki gikorwa kibe, Perezida Trump yifashishije Twitter mu gutangaza iyi nkuru nziza ku Banyamerika, ndetse ashimira Kim Jong un.

Mu myaka ya 1950, abasirikare b’Abanyamerika ibihumbi 260 n’ingabo za Loni bifatanyije na Koreya y’Epfo mu ntambara na Koreya ya Ruguru nayo yari ishyigiye n’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (URSS).

Ibihumbi by’abakozi b’igisirikare cya Amerika bari muri iyi ntambara baburiwe irengero, abagera ku 5300 bakaba baraburiye muri Koreya ya Ruguru y’ubu. Aba Banyamerika bari mu ngabo zigera ku bihumbi 33 za Loni zitigeze ziboneka.

Mu 1954 Koreya ya Ruguru n’u Bushinwa byohereje muri Amerika abagera ku 3000 baguye muri iyi ntambara. Hagati ya 1990-2005 nabwo hoherejwe abagera kuri 229, gusa iyi gahunda yaje gukomwa mu nkokora n’umubano wagiye urushaho kuba mubi kubera gahunda ya Koreya yo gucura intwaro za kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru yoherereje Amerika ibisigazwa by’abasirikare bayo baguye mu ntambara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza