00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yatumye muri Loni haterana inama y’igitaraganya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Hateranye inama y’igitaraganya y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi yiga ku myitwarire Koreya ya Ruguru iherutse kugaragaza yo kurasa mu Nyanja y’u Buyapani.

Iyi nama yabaye ku wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021 ihamagajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo u Bwongereza n’u Bufaransa.

Abayitabiriye bagaragaje kuba koreya iherutse kumurika ku mugaragaro ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Ballistic missile’ bigaragaza ko imyitwarire yayo itangiye kurenga igaruriro.

France 24 yanditse ko muri iyi nama yabereye mu muhezo, abayitabiriye bagaragaje ko ibyakozwe na Koreya ya Ruguru ari ubushotoranyi basaba ko ibihano iki gihugu cyafatiwe byarushaho gushyirwa mu bikorwa. Gusa ngo muri iyi nama u Bushinwa n’u Burusiya byirinze kugira icyo bivuga.

Mu 2017 nibwo Koreya ya Ruguru yafatiwe ibihano by’ubukungu birimo gukomanyiriza ibicuruzwa byayo nk’ubutare, amafi n’imyambaro.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Koreya y’Epfo yatangaje ko iya ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa ‘Ballistic missile’ mu Nyanja y’u Buyapani.

Iki gisasu cyarasiwe ku cyambu cya Sinpo giherereye mu Burasirazuba bwa Koreya ya Ruguru, aho isanzwe ifite n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi.

Koreya ya Ruguru yatumye haterana inama y’igitaraganya y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .