Koreya ya Ruguru yahagaritse by’agateganyo gahunda yo kugerageza intwaro za kirimbuzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2018 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo gahunda yo kugerageza ubushobozi bw’intwaro za kirimbuzi ndetse agiye gufunga ikigo zageragerezwagamo kiri mu Majyaruguru y’igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu Kim yabwiye ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA, ko ‘batagikeneye kugerageza intwaro izo arizo zose ndetse n’ikigo iryo gerageza ryakorerwagamo cyarangije akazi kacyo.’

Kim yavuze ko kugerageza intwaro bitagikenewe kuko ubushobozi bw’intwaro z’icyo gihugu bwasuzumwe.

Ibi bitangajwe mu gihe Koreya ya Ruguru yitegura kugirana ibiganiro by’amateka na Koreya y’Epfo ndetse na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko Kim azahura na mugenzi we wa Koreya y’Epfo Moon Jae mu kwezi gutaha ndetse ahure na Perezida Donald Trump muri Kamena. Ibi bihugu byombi bishyize igitutu kuri Koreya ya Ruguru ngo ihagarike gahunda yo gukora ibijyanye n’intwaro za kirimbuzi.

Perezida Donald Trump, yakiriye neza icyemezo cya Koreya ya Ruguru avuga ko ari ikimenyetso gitanga icyizere ko ibiganiro biteganyijwe biagenda neza.

Yagize ati “Koreya ya Ruguru yemeye guhagarika by’agateganyo igerageza ry’intwaro zose za kirimbuzi ndetse no gufunga ahantu hakomeye zageragerezwaga. Aya ni amakuru meza kuri Koreya ya Ruguru n’isi, ni intambwe nziza ibanziriza inama yacu.”

Kuva mu 2000 nta muyobozi wa Koreya ya Ruguru wahuye n’uwa Leta zunze Ubumwe za Amerika. Buri Perezida wa Amerika yagiye agira uburyo butandukanye n’ubw’undi yahanganyemo na Koreya ya Ruguru.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza