00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu mbere y’uko iy’Epfo imurika ubwato bw’intambara

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya Gatatu mu kwezi kumwe, Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cyihuta ariko kirasa hafi kizwi nka ‘short-range ballistic missile’ mbere gato y’uko Koreya y’Epfo imurika ubwato bwayo bw’intambara bwakozwe n’uruganda rukomoka muri iki gihugu rwa ‘Hyundai’.

Iki gisasu cyarashwe kuri uyu wa 28 Nzeri 2021, kivuye ahitwa Mupyong-ri hakunda kugeragerezwa ibisasu by’iki gihugu kigwa muri kilometero 201 mu mazi ari mu Burasirazuba bwa Koreya zombi hafi y’Ikiyaga cyo mu Buyapani.

Iby’iri geragezwa byatangajwe na Koreya y’Epfo, aho umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, Boo Seung-chan, yavuze ko bitari bikwiriye ko Pyongyang [umurwa wa Koreya ya Ruguru] igerageza iki gisasu mu gihe umwuka utari mwiza hagati ya Koreya zombi.

Impamvu y’iri geragezwa iracyibazwaho na benshi kuko ribaye mu gihe uwari uhagarariye Koreya ya Ruguru muri Loni, Kim Song, yari amaze kugeza ijambo ku bakuru b’ibihugu bitabiriye Inteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye, ashinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwivanga mu mubano wa Koreya zombi.

Iri geragezwa kandi ribaye mu gihe Kim Yo Jong mushiki wa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, akaba n’umwizerwa we ukomeye, atangaje ko igihugu cye cyiteguye kwiyunga na Koreya y’Epfo bigasubukura ibiganiro bigamije kurangiza intambara hagati y’ibihugu byombi.

Gusa nta bimenyetso bigaragara byerekana ko ibi bihugu byiteguye gusubukura umubano kuko igituma udasubukurwa ari Amerika kandi impamvu y’ingenzi ikomeza kubyivangamo ari iri geragezwa ry’ibisasu bya Koreya ya Ruguru ndetse n’umubano wihariye ifitanye na Seoul.

Koreya y’Epfo nayo yashyize ku mugaragaro ubwato bw’intambara bureshya na metero 83.5 bugapima toni 3000 bwakozwe n’uruganda rwa Hyundai rukomoka muri iki gihugu, byerekana iterambere mu by’ikoranabuhanga iki gihugu kigezeho.

Ubu bwato bufite ubushobozi bwo kwikorera igisasu cyihuta cyane cyane (submarine-launched ballistic missile: SLBM] iki gihugu giherutse kugerageza kuwa 16 Nzeri 2021, byatumye kiba icya karindwi ku Isi kibashije kugerageza iki gisasu bikagihira.

Ubu hagati y’ibihugu byombi haracyari ibibazo bya politiki bigitegereje ubwumvikane n’ibiganiro by’amahoro bizarangiza intambara yahuje Koreya zombi kuva mu 1950 kugeza 1953.

Koreya y'Epfo yamuritse ubwato bw'intambara bushya bwakozwe na Hyundai
Aha hari kuwa 15 Nzeri ubwo Koreya ya Ruguru yageragezaga igisasu cya Kabiri mu kwezi kumwe none yongeye igerageza icya Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .