00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu gishobora guhindura imiterere y’intwaro kirimbuzi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Koreya ya Ruguru imaze igihe igerageza ibisasu bya kirimbuzi, yatangaje ko noneho yagerageje ikigezweho cyo mu bwoko bwa ‘Hypersonic missile’ cyihuta inshuro 20 kurusha ijwi, ubusanzwe gifitwe n’u Bushinwa ndetse n’u Burusiya gusa.

Inzobere zivuga ko biramutse aribyo koko ko Koreya yageregeje iki gisasu yise ‘Hwasong-8’, yaba ari yo ntwaro ya kirimbuzi ku Isi yihuta cyane kandi itwarika kuko ishobora gutwarwa mu ndege.

Abasesenguzi bavuga ko niba Koreya ishobora gukora ndetse ikagerageza iki gisasu bigashoboka, byaba bigiye kubera ikibazo ibihugu bituranyi, Koreya y’Epfo bihora bihanganye ndetse n’u Buyapani.

Ibi bihugu byombi bisanzwe bifite uburyo bwo kwirinda missile zizwi nka ‘Ballistic missile’ nazo zifitwe na Koreya ya Ruguru zifite ubushobozi bwo kwihuta cyane kandi zikarasa kure, gusa ubwo buryo ntibwabasha guhangara igisasu cya ‘Hypersonic missile’.

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA, bivuga ko gukora ibisasu byo mu bwoko butandukanye ari kimwe mu bintu by’ingenzi guverinoma ya Kim Jong Un ishyize imbere muri gahunda yayo y’imyaka itanu yo kubaka ubwirinzi bwihagazeho.

Abahanga mu by’ibisasu bya kirimbuzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hans Kristensen na Matt Korda, babwiye CNN ko iki gihugu kimaze guturitsa ibisasu bya kirimbuzi bitandatu ndetse ko bishoboka ko gifite n’ibindi byinshi ariko hari amahirwe make yo kuba cyabashije kugerageza iki gisasu cya ‘Hypersonic missile’ bikagihira.

Amerika iheruka kukigerageza muri Mata 2021 ntibyigeze biyihira, kuko uko yohereje iki gisasu mu ndege yari kukirasa yagarutse uko yakagiye idakoze icyo yari itegerejweho.

Ubu u Bushinwa n’u Burusiya nibyo bihugu byonyine bizwi ku Isi bifite ibisasu bya ‘Hypersonic missile’ bifite ubushobozi bwo kwihuta cyane kurusha igisasu cya ‘Ballistic missile’ nacyo kizwiho kunyaruka ndetse kubera umuvuduko wabyo ntibishobora gufatwa na ‘radar’ igihe kinini bityo bikaba ingorabahizi kubyirinda.

Iki nicyo gisasu cya hypersonic missile Koreya ya Ruguru ivuga ko yarashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .