Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cyagera aho ari ho hose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Koreya ya Ruguru yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yagerageje ubwoko bushya bw’igisasu cya kirimbuzi mpuzamigabane gishobora kugera aho ari ho hose ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika.

Televiziyo y’icyo gihugu ivuga ko icyo gisasu cyitwa Hwasong-15 ari cyo gifite ingufu kurusha ibindi byari byarakozwe mbere.

Cyaguye mu mazi y’u Buyapani ariko kigera hejuru cyane mu kirere; ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwahise buvuga ko icyo gihugu cyinjiye mu bihangage bifite ingufu za kirimbuzi.

BBC ivuga ko Hwasong-15 yageze mu bujyejuru bwa kilometero 4 475 ku muvuduko wa kilometero 950 mu minota 53.

Nticyigeze kigera hejuru y’ubutaka bw’u Buyapani nk’uko byabayeho ku byakibanjirije ahubwo cyaguye mu bilometero 250 uvuye ku nkombe z’icyo gihugu.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, niwe watangije iryo geragezwa, ati “Mfite ishema ryo gutangaza ko twageze ku ntego yacu y’amateka yo kubaka ingufu za kirimbuzi z’igihugu, kubaka ibisasu bifite ubushobozi buhambaye.”

Yongeyeho ati “Nk’igihugu gifite ingufu za kirimbuzi, gikunda amahoro, tuzakora ibishoboka byose ngo turinde amahoro n’umutekano ku Isi.”

Kim Jong Un yavuze ko ibisasu bakora bigamije kwirinda ba gashakabuhake b’Abanyamerika, kandi ko nta gihugu bikwiye guhangayikisha mu gihe kitabangamiye inyungu za Koreya ya Ruguru.

Ihuriro ry’Abanyabumenyi ryo muri USA, ryabwiye BBC ko koko icyo gisasu cyagera mu gace ako ari ko kose ka Amerika kuko gishobora kugera mu bilometero 13 000.

Ariko bongeyeho ko cyari gitwaye umutwaro woroheje, ku buryo aho kigera hashobora kugabanuka mu gihe cyikoreye ingufu za kirimbuzi ziremereye kurushaho.

Igeragezwa rya Hwasong 15 ryamaganiwe kure n’Akanama k’Umutekano ka Loni karaterana igitaraganya kiga kuri icyo ‘ikibazo’.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, James Mattis, nawe yemeye ko “ mu by’ukuri icyo gisasu cyageze kure kurusha ibindi byabanje, Koreya ya Ruguru ikaba iteye ikibazo ku Isi yose”.

Perezida Donald Trump yamenyeshejwe iby’icyo gisasu kikiri mu kirere, ati “Mu cyihorere tuzacyitaho.”

U Buyapani na Koreya y’Epfo nabyo byamaganye Hwasong-15 ndetse Koreya y’Epfo nayo ihita itangira igerageza ry’igisasu cyayo mu rwego rwo kwihimura.

Igeragezwa rya Hwasong 15 ryamaganiwe kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza