Koreya ya Ruguru yagerageje ibindi bisasu yise ‘ibiha gasopo’ abanyotewe intambara

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Koreya ya Ruguru yagerageje ibindi bisasu bito bya kirimbuzi , ivuga ko bigamije kwihangangiriza abashaka intambara mu karere. Birakekwa ko yihanangirizaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo.

Kuri uyu wa Kane nibwo ibyo bisasu bibiri byageragejwe, uwo muhango ukaba witabiriwe na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jon Un.

Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kumwe Kim Jong Un ahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, bakemeranya ibiganiro bigamije guhagarika igeragezwa n’icurwa ry’intwaro kirimbuzi.

Ikinyamakuru cyo muri Koreya, KCNA cyatangaje ko Kim yavuze ko badashobora kurekera ubwirinzi bwabo mu gihe hari ibikorwa bibangamiye umutekano wabo biri mu majyepfo y’igihugu.

Isuzuma ryakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagaragaje ko ibyo bisasu byarashwe mu ntera ingana na kilometero 600, nkuko Reuters yabitangaje.

Koreya ya Ruguru imaze iminsi yinubira ko Koreya y’Epfo itakurikije amasezerano bagiranye ajyanye n’ubukungu ndetse n’amahoro, mu gihe iherutse kugura indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35 no gukomeza imyitozo ya gisirikare hamwe n’ingabo za Amerika.

Koreya ya Ruguru iherutse gutangaza ko imyitozo ya gisirikare ingabo za Amerika zishaka gukorana n’iza Koreya y’Epfo mu kwezi gutaha niramuka ibaye, bishobora kuzahagarika ibiganiro byose byari bihari byo kurekera aho gucura no kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Ubwo hageragezwaga ibisasu kirimbuzi kuri uyu wa Kane, Perezida Kim Jong Un yavuze ko ari gasopo ku bashaka intambara, bigira abashaka amahoro nyamara bakagura intwaro nshya banakora imyitozo ya gisirikare.

Yasabye abayobozi ba Koreya y’Epfo guhagarika ibyo bikorwa by’ubwiyahuzi ndetse no kudakora ikosa ryo kwirengagiza iyo nteguza.

Kim yavuze ko yashimishijwe n’uburyo ibisasu barashe kuri uyu wa Kane binyaruka ku buryo bitakorohera ushaka kubipfubya cyangwa kubihagarika.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo yabwiye ikinyamakuru Fox News ko Koreya ya Ruguru ikomeje kwishora mu bikorwa bibangamiye Amerika, u Buyapani na Koreya y’Epfo.

Icyakora Pompeo yavuze ko ibyo bitavanaho ko inzira y’ibiganiro igishoboka.

Kugerageza ibisasu kirimbuzi binyuranye n’amategeko y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano. Nyamara Koreya ya Ruguru yanze kubahiriza ayo mabwiriza ivuga ko ari ukuvogera ubusugire bwayo n’ubwirinzi.

Isuzuma ryakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagaragaje ko ibyo bisasu byarashwe mu ntera ingana na kilometero 600, nkuko Reuters yabitangaje.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza