Koreya ya Ruguru iri gukora igisasu cyakwambukiranya imigabane yose

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zabonye ibimenyetso bifatika byerekana ko Koreya ya Ruguru, yaba iri kubaka igisasu cya kirimbuzi gikomeye ku rwego rwo kwambukiranya imigabane ndetse bikaba cyagera no kuri Amerika.

Washington Post, yatangaje ko icyogajuru cyafashe amashusho agaragaza imodoka zijya ndetse ziva ku ruganda rwa Sanumdong, ariko ntiyerekana uko imirimo yo kubaka igisasu igenda.

Ni mu gihe kandi Perezida Trump ubwe atangaje ko afite amashusho ya vuba yerekana ko Koreya ya Ruguru ,yaba yatangiye gusenya ibyicaro by’ifatizo mu gutegura no kohereza ibisasu mu kirere.

Yashimangiye ko Koreya ya Ruguru yaba ibikoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano abakuru b’ibihugu byombi baherutse kugirana ubwo bahuriraga muri Singapore.

Nyuma yaho gato, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, mu kiganiro yagiranye n’Inteko ishinga Amategeko, umutwe wa Sena yayibwiye ko Koreya ya Ruguru ikomeje gutunganya mu buryo bwa rwihishwa ibyangombwa byo kwifashisha mu kugerageza za misile zambukiranya imipaka.

Ibi bivuze ko mu gihe Koreya ya Ruguru yaba irimo kubaka igisasu yaba yarasinye amasezerano na Amerika kugira ngo ijijishe, dore ko Perezida wayo Kim Jong Un yagaragaye kenshi avuga ko igihugu cye kidateze guhagarika ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi kuko ari zo bukungu n’icyubahiro byayo.

Koreya ya Ruguru iri gukora igisasu cyakwambukiranya imigabane yose kikagera no muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza