00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yateye igisasu karahabutaka mu Nyanja y’u Buyapani

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Koreya y’Epfo yatangaje ko iya ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa ‘Ballistic missile’ mu Nyanja y’u Buyapani.

Iki gisasi kiri mu bwoko bwa missile zishobora kurasirwa mu nyanja bikozwe n’ubwato bugendera munsi y’amazi cyangwa ikoranabuhanga mu kurasa ibi bisasu rishyirwa mu nyanja.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, nibwo Koreya y’Epfo yatangaje ko iya Ruguru yarashe igisasu cyo muri ubu bwoko mu Nyanja y’u Buyapani.

Iki gisasu cyarasiwe ku cyambu cya Sinpo giherereye mu Burasirazuba bwa Koreya ya Ruguru, aho isanzwe ifite n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi.

Amakuru atangwa n’inzego z’iperereza za Koreya y’Epfo avuga ko iki gisasu cyagenze intera iri hagati ya kilometero 439 na 450 mbere y’uko kigwa mu Nyanja y’u Buyapani.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuba Koreya ya Ruguru yarashe iki gisasu bifatwa nko guha gasopo u Buyapani kuko bivugwa ko hari hashize igihe abayobozi b’iperereza b’iki gihugu bagirana ibiganiro n’aba Koreya y’Epfo.

Iki gisasu bivugwa ko cyarashwe na Koreya ya Ruguru nubwo yo itaragira icyo ibivugaho. Yaherukaga kukimurika muri Mutarama 2021, aho yatangaje ko ariyo ntwaro ikomeye ku Isi.

Perezida wa Koreya ya Ruguru ishinjwa gushotora u Buyapani, Kim Jong-un aherutse gutangaza ko intwaro iki gihugu gicura kiba kigamije kwirinda ubushotoranyi bwa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .