Koreya ya Ruguru igiye gusenya ku mugaragaro ahageragerezwa intwaro za kirimbuzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Gicurasi 2018 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Koreya ya Ruguru yatangaje ko mu byumweru bibiri biri izasenya ibikorwaremezo byayifashaga mu igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA, kuri uyu wa Gatandatu byatangaje ko umuhango wo gusenya ibyo bikorwaremezo mu gace ka Punggye-ri uzakorwa hagati ya tariki 23 na 25 Gicurasi 2018.

Gusenya ibi bikorwa bigiye kuba mu gihe habura iminsi mike Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump bagahurira muri Singapore ku wa 12 Kamena 2018.

Umuhango wo gusenya ibyo bikorwaremezo uzarangwa no guturitsa inzira ziri munsi y’ubutaka, gusenya ibikoresho byifashishwaga mu bugenzuzi, ibyifashishwaga n’abashakashatsi ndetse n’iby’inzego z’umutekano.

BBC yatangaje ko abanyamakuru bo muri Canada, Amerika, u Bwongereza, Koreya y’Epfo n’u Burusiya bazatumirwa muri uwo muhango.

Punggye-ri niko gace gafatwa nk’agakomeye Koreya ya Ruguru igeragerezamo intwaro za kirimbuzi. Guhera mu 2006 hamaze kugeragerezwa ibisasu kirimbuzi inshuro esheshatu.

Nubwo Koreya ya Ruguru igaragaza ubushake mu kureka gucura intwaro za kirimbuzi, abasesenguzi bagaragaza ko atari ibyo kwizerwa cyane.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinze ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, mu ruzinduko aherutse kugirira muri Koreya yavuze ko kureka gucura intwaro za kirimbuzi kw’icyo gihugu kuzasaba ubugenzuzi bukomeye.

Ibi ahanini bishingirwa ku kuba icyo gihugu cyarigeze kwizeza ko kigiye guhagarika gucura izo ntwaro ariko kikabirengaho.

Mu 1994 ubwo Amerika yayoborwaga na Bill Clinton yavuze ko agiye kugaba igitero ku birindiro bicurirwamo intwaro kirimbuzi muri Koreya ya Ruguru nyuma y’amakuru y’ubutasi yagaragazaga ko icyo gihugu kiri kubaka inzira zizajya zinyuzwamo plutonium yifashishwa mu gucura intwaro kirimbuzi.

Haje kubaho kumvikana hagati y’ibihugu byombi, Amerika yemera gufasha Koreya kuzanzamura ubukungu bwayo nayo ikareka gucura intwaro kirimbuzi.

Icyakora ayo masezerano ntiyarambye kuko mu 2002 Koreya ya Ruguru yayivanyemo.

Ni ubwa mbere mu mateka Perezida wa Amerika n’uwa Koreya ya Ruguru bagiye guhura.Kimwe mu bibazo by’ingenzi bazaganiraho ni icy’intwaro kirimbuzi cyanakunze kubashyamiranya mu mwaka wa 2017 kugeza ubwo batukanye.

Perezida Trump yavuze ko iyo nama bazagerageza kuyibyaza umusaruro uzazanira isi yose amahoro.

Koreya ya Ruguru igiye gusenya ku mugaragaro ahageragerezwa intwaro za kirimbuzi
Punggye-ri, agace gakomeye Koreya ya Ruguru igeragerezamo intwaro za kirimbuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza