00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo iri kwitegura kubaka ubwato rutura bwa gisirikare bujya kumera nk’ubw’u Bwongereza

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Korea y’Epfo ifite umushinga wo kubaka ubwato bushya bw’intambara byitezwe ko buzaba bufite imiterere, ijya kumera nk’iy’ubwato bushya bw’u Bwongereza, buzwi nka HMS Queen Elisabeth.

Muri iki cyumweru ni bwo uruganda rwa Hyundai Heavy Industries rwasinye amasezerano n’Ikigo cy’Abongereza gisanzwe gikorera igisirikare cy’u Bwongereza ibikoresho birimo amato y’intambara, Babcock International.

Ibi bigo byombi byemeranyije ubufatanye mu gukora igishushanyo no kubaka ubwato bushya bw’intambara bwa Korea y’Epfo ndetse Hyundai ikaba yanamaze gutangaza ko n’ubundi ku bufatanye na Babcock International, igice cya mbere cy’igishushanyo cy’ubu bwato cyamaze gukorwa mu mwaka ushize, nk’uko tubikesha CNN.

Izi sosiyete zombi zisanzwe zimenyereweho uburambe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga by’umwihariko Babcock yanagize uruhare mu gushushanya no kubakira u Bwongereza ubwato bw’intambara buzwi nka Queen Elisabeth, ndetse ikaba ikora imirimo yo guteranya ibikoresho byifashishwa muri gahunda zo mu mazi za Korea.

Hyundai yo kuva mu 1975 ubwo yatangiraga umushinga wo kujya ikora ubwato budasanzwe imaze gukora ibishushanyo, ndetse inubaka ubwato bw’intambara bugera kuri 90, burimo ubushobora kugendera munsi y’amazi ndetse n’ubwa kirimbuzi buzwi ku izina rya ‘King Sejong’ bwamuritswe ku wa 25 Gicurasi 2007.

Muri iyi mpeshyi ni bwo byamenyekanye ko igishushanyo-mbonera cya Hyundai cy’ubwo bwato bugiye kubakwa kigaragaza neza ko buzaba bukoze kandi buteye nk’ubw’u Bwongereza buzwi nka HMS Queen Elisabeth.

Biteganyijwe ko ubu bwato buzaba bufite metero 260 z’uburebure, bukagira metero 57 z’umurambararo ndetse n’uburemere bwa toni ibihumbi 30. Ni mu gihe ubwa HMS Queen Elisabeth bwo bupima toni 65 bukagira uburebure bwa metero 280 n’umurambararo wa 73.

Ubu bwato bw’intambara bunakunze kwitwa ubwa kirimbuzi buzaba bufite ahashobora kugwa kajugujugu esheshatu, ahajya ubundi bwato buto cyangwa ubugendera munsi y’amazi cyangwa aho bwatwara imodoka, biteganyijwe ko mu mwaka utaha ari bwo leta ya Korea y’Epfo izafata umwanzuro ntakuka kuri sosiyete igomba kubaka ubwo bwato kuko hari izindi zikomeje kugaragaza ubushake mu gihe nibura mu 2033 bugomba kuba bwatangiye imirimo yabwo.

Koreya y’Epfo iri kwitegura kubaka ubwato rutura bwa gisirikare bujya kumera nk’ubwato bw’u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .