Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Korea ya Ruguru yatangaje ko ihagaritse ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byagombaga kuyihuza na Korea y’Epfo, kubera uburakari bwaturutse ku myitozo ya gisirikare yahuje Korea y’Epfo na Amerika.

Ibiro Ntaramakuru bya Korea ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko iyo myitozo yiswe ’Max Thunder’ “itegura kugaba igitero ku majyaruguru n’ubushotoranyi, mu gihe hari ibiganiro bishyushye hagati ya Korea zombi.”

Ibi biganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa 16 Gicurasi 2018, byagombaga gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru na Moon Jae-in wa Korea y’Epfo mu gace ibihugu byombi bihuriraho ka Panmunjom, mu kwezi gushize.

Icyo gihe banashyize umukono ku masezerano y’amahoro no kunga ubumwe, yari yitezweho gushyira iherezo ku ntambara y’amagambo imaze imyaka ishyamiranyije Korea zombi, yakurikiye iyeruye yatangiye muri Kamena 1950.

Korea ya Ruguru yanaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ishobora kwivana mu nama iteganywa ku wa 12 Kamena hagati ya Perezida Kim Jong Un na Donald Trump, aho byitezwe ko bazahurira muri Singapore.

Muri Werurwe nibwo Perezida Trump yatunguye benshi ubwo yemeraga ubutumire mu biganiro bigomba kumuhuza na Perezida Kim Jong Un.

Amerika na Korea y’Epfo bo batangaza ko iyo myiyereko yari igamije kunoza ubwirinzi, binafitanye isano n’amasezerano y’ubufatanye mu bwirinzi mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye mu 1953.

Ikindi ngo yari igamije gushimangira ubushobozi bwo kwirinda igihe haramuka habaye ibitero biturutse hanze y’igihugu.

Amakuru avuga ko iyo myitozo ya gisirikare yatangiye ku wa Gatanu yarimo indege zirenga 100 zirimo n’umubare munini wa B-52 na F-15K.

Koreya ya Ruguru yaherukaga gutangaza ko izasenya ibikorwaremezo byayifashaga mu igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi hagati ya tariki ya 23 na 25 Gicurasi 2018.

Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un (ibumoso) na Moon Jae-in wa Koreya y'Epfo baheruka kugirana ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza