00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yaciye igikuba i Vatican

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kamena 2021 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Kim Kardashian, umenyerewe cyane mu kwerekana imideli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaye i Vatican kwa Papa ari kumwe n’inshuti ye magara Kate Moss, aho bagiye gusura uwo Mujyi ucumbikiye Papa Francis.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasakajwe amafoto y’aba bombi bari kumwe n’abandi bantu barimo Lila Grace, umukobwa wa Kate Moss, ndetse n’abakorana na Kim Kardashian barimo Tracy Romulus, Mario Dedivanovic umukorera makeup na Chris Appleton umutunganyiriza umusatsi.

TMZ yatangaje ko nyuma y’ubukerarugendo, Kim na Moss bafite ibikorwa by’ubucuruzi byabazanye i Rome bazakomeza.

Muri urwo rugendo, Kardashian n’itsinda bari kumwe basuye Chapel ya Sistine iri mu Ngoro ituwemo n’Umuyobozi Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, biba ngombwa ko Kardashian yambara ikoti ry’umukara mbere yo kwinjiramo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga abashaka kwinjira muri iyi nyubako.

Kim Kardashian yagiye Vatican nyuma yaho kuri uyu wa Mbere yari yatangaje ko imyambaro y’imbere ya ‘Skims’ igiye kwifashishwa n’ikipe izaserukira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.

Kim Kardashian yatangaje ko ariwe watanze imyambaro y’imbere y’abagore bazitabira imikino ya Olempike bahagarariye Amerika, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Iyi myambaro abakinnyi ba Amerika bazambara irimo ifata amabere [bras] ya siporo, udukabutura duto, amasogisi ndetse ikaba yanditseho ijambo ‘Team USA’.

Abanyamakuru bari bahuruye ku bwinshi buri wese ashaka gufata amafoto
Ikanzu Kim Kardashian yageze i Vatican yambaye ni uku iteye
Kim Kardashian na Tracy Romulus umufasha mu bushabitsi bwe ubwo bageraga i Vatican
Kim Kardashian yambaye ikoti ry'umukara ubwo yiteguraga kwinjira muri Chapel Sistine iri mu nyubako Papa atuyemo
Kim na Kate bafotowe bari mu modoka bagera i Vatican
Kim yasuye St Peter s Basilica iherereye i Vatican
Uru rugendo rwibajijwe n itangazamakuru ritandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .