Kim Jong Un yatumiye Perezida wa Koreya y’Epfo batacanaga uwaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yatumiye mugenzi we wa Koreya y’Epfo Moon Jae In mu nama izabera mu Murwa Mukuru Pyongyang, ibintu bibaye bwa mbere mu myaka isaga icumi ishize.

Ubu butumire Perezida Moon yabugejejweho na mushiki wa Kim Jong Un ari we Kim Yo Jong ubwo basangiraga ku meza amwe kuri uyu wa Gatandatu.

Mushiki we ari muri Koreya y’Epfo aho ayoboye itsinda ry’abayobozi ba Koreya ya Ruguru bitabiriye imikino olempike yo mu Bukonje iri kubera i Seoul.

Aba bakuru b’ibihugu byombi nibaramuka bahuye, bizaba ikimenyetso cyiza kuri Perezida Moon nyuma yo kujya ku butegetsi umwaka ushize, afite intego yo kuzamura umubano n’igihugu cya Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru yakunze kugirana amakimbirane n’iy’Epfo kubera gahunda zayo zo gucura intwaro kirimbuzi. Koreya ya Ruguru umwaka ushize yagerageje ibitwaro kirimbuzi inshuro nyinshi nubwo yabaga yihanangirijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye. Byatumye ifatirwa ibihano bikomeye birimo iby’ubukungu.

Umuvugizi muri Perezidansi ya Koreya y’Epfo, Kim Eui-Kyeom yavuze ko mushiki wa Kim Jong yavuze ko musaza we yifuza guhura na Perezida Moon vuba bishoboka.

Eui-Kyeom yavuze ko bigaragara ko Perezida Moon yemeye ubwo butumire.

Koreya zombi zisa n’izikiri mu ntambara itagaragara nyuma y’intambara yo mu myaka ya 1950-1953 , yarangijwe no kumvikana kuba bahagaritse intambara aho kurangizwa n’amasezerano y’amahoro.

Icyo gihe Amerika yarwanye ku ruhande rwa Koreya y’Epfo ndetse n’ubu iracyafite abasirikare muri Koreya y’pfo ivuga ko ari ukuyifasha gukaza umutekano.

Koreya ya Ruguru imaze imyaka icumi yubaka igisirikare cyayo , aho ivga ko igamije kwiyubakira ubushobozi bwo kwirinda abanzi.

Mushiki wa Kim Jong Un asuhuza Perezida Moon Jae

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza