00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Jong Un yakajije ibihano ku muntu uzareba filime zo hanze cyangwa akanambara imyenda mvamahanga

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 Kamena 2021 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Koreya ya Ruguru yashyizeho itegeko rishya rihana ryihanukiriye umuntu wese uzafatwa areba filime zo hanze y’iki gihugu, avuga zimwe mu mvugo z’amahanga cyangwa se yigana imyambarire y’amahanga.

Ni ibintu Perezida Kim Jon Un avuga ko ari ‘uburozi bwica’ ku baturage ba Koreya ya Ruguru.

Abatuye iki gihugu, ubusanzwe bameze nk’abibera muri gereza kuko ntibashobora kumenya amakuru yo hirya no hino ku Isi, kuko n’abafite Televiziyo bashyirirwaho izo bagomba kureba, imbuga nkoranyambaga zigaruriye imitima ya benshi kuri bo ni nk’inzozi ndetse bamwe ntibazi ko zinabaho kuko kuzikoresha ntibyemewe.

Hejuru y’ibyo byose kureba filime zo hanze y’iki gihugu cyane izo muri Koreya y’Epfo ni icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ufashwe arahanwa bikomeye byarimba akanicwa.

Itegeko rishya rihana uwarebye filime zo mu mahanga cyangwa uwiganye imico yaho ryabonywe mbere n’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyo muri Koreya y’Epfo, ariko gikunda kumenya amakuru yo mu ya Ruguru cyitwa Daily NK.

Umuyobozi w’iki kinyamakuru yabwiye BBC ati “Iri tegeko rivuga ko umukozi naramuka afashwe, umuyobozi mukuru w’ikigo akorera nawe azahanwa, niba umwana ariwe wabaye ikibazo n’ababyeyi be bazahanwa. Abategetsi bo muri Koreya y’Amajyaruguru bakajije uburyo bagenzuramo ibyo abantu bareba.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko impamvu yo gukaza ibihano ari ukugira ngo abana bakibyiruka batazigera bagira icyo bamenya ku byerekeye Koreya y’Epfo.

Daily NK iheruka gutangaza abana batatu b’ingimbi boherejwe mu kigo ngororamuco kubera kwiyogoshesha nk’abahanzi bo muri Koreya y’Epfo, ndetse bagakata amapantalo yabo bakayageza hejuru y’amavi.

Aya mategeko yose bivugwa ko yagiyeho kubera ko Perezida w’iki gihugu Kim Jong Un ari kurwana intambara itoroshye y’ihungabana ry’ubukungu ryateye abaturage be kwicwa n’inzara, bityo bakarindwa amakuru yose aturutse hanze y’igihugu cyane muri Koreya y’Epfo, kubera ko ari kimwe mu bikize muri Aziya.

Nubwo bigoye kuba umuturage wa Koreya ya Ruguru yabona filime cyangwa indirimbo zo hanze, bamwe barabikora ahanini bazinjije rwihishwa ku mupaka w’iki gihugu n’u Bushinwa kubera ko hakunda kwinjira ibicuruzwa bitadukanye.

Uwitwa Choi Jong-hoon, wabashije kuva muri iki gihugu mu 2020, yabwiye BBC ko izi filime ziza kuri ‘Flash’ zifungurwa n’umubare w’ibanga, ku buryo iyo utawuzi ugashyiraho utari wo inshuro eshatu ibiriho bihita byisiba, ku buryo niyo hagira uyifata atamenya ibyari biyiriho.

Uyu Choi wasize umuryango we muri iki gihugu avuga ko ababazwa cyane no kuba abatuye Koreya ya Ruguru bameze nkabari mu mwijima w’icuraburindi, kuko batazi iyo ibintu biva niyo bijya kuko niyo wagerageza kubabwira ko babayeho nabi batabyumva kubera ko igihe kinini bakibayeho babwirwa cyangwa babona icyo leta ishaka ko babona cyangwa bumva.

Kim Jong-un yashyizeho amategeko akarishye ahana uwarebye filime zo hanze ya Koreya ya Ruguru cyangwa uwigana imico y'abanyamahanga
Kim Jong-un yashyizeho amategeko akarishye ahana uwarebye filime zo hanze ya Koreya ya Ruguru cyangwa uwigana imico y'abanyamahanga {JPEG}
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .