Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un ateganya gutumira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, ngo asure igihugu cye.

Papa Francis ari mu bantu bakomeje gutera ingabo mu bihugu ibiganiro by’amahoro byagiye bihuza mu bihe bitandukanye Korea y’Epfo n’iya Ruguru, mu minsi ishize.

Perezidansi ya Koreya y’Epfo (Blue House), mu ijwi ry’umuvugizi wayo Kim Eui-kyeom, yavuze ko Papa Fransis yisanga i Pyongyang.

Yanavuze ko Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo ariwe uzasohoza ubwo bubutumire kwa Papa, mu cyumweru gitaha.

Yagize ati “Perezida Moon azasura Vatican ku wa 17 na 18 Ukwakira mu gushimangira umuhate wayo mu kwimakaza ituze n’amahoro muri Korea zombi.”

Ibi bigezweho nyuma y’ibiganiro ibi bihugu byahoraga birebana ay’ingwe, byagiranye inshuro eshatu muri uyu mwaka, nyuma y’igihe bishyamiranye ndetse Korea ya Ruguru isuzuma za missile ubutitsa.

Iby’ubu butumire bwa Papa byatangiye kunugwanugwa ubwo Perezida wa Koreya y’Epfo yajyaga mu rugendo muri Koreya ya Ruguru, mu ntumwa zimuherekeje harimo na Musenyeri ukuriye abandi muri Koreya y’Epfo, Hyginus Kim Hee-joong.

Ubutumire nk’ubu bwaherukaga mu 2000 ubwo Se wa Kim Jong Un yayoboraga Koreya ya Ruguru, Kim Jong Il.

Yaje kwisubiraho ku butumire yari yahaye Papa Yohani Pawulo II kubera ko yari yasabye Korea ya Ruguru kureka abapadiri ba Kiliziya bagakorera muri icyo gihugu, nka rimwe mu mahame yasabaga ko yubahirizwa mbere y’uko ajya muri icyo gihugu.

Papa Francis kandi yasuye Koreya y’Epfo mu 2014, mu gitambo cya Misa cyabereye mu murwa mukuru Séoul, asengera ashimitse amahoro hagati y’ibi bihugu bibiri.

Kim Jong Un agiye gutumira Papa Francis ngo asure Pyongyang

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza