Kiliziya yahinduye “Gatigisimu” mu kwamagana igihano cy’urupfu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2018 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yahinduye inyigisho zitangwa muri kiliziya mu kwamagana igihano cy’urupfu, avuga ko hazashyirwa imbaraga mu guhangana no kukirandura burundu ku mubumbe.

Leta ya Vatican yagaragaje izi mpinduka mu nyigisho zayo mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Kanama 2018. Rivuga ko Kiliziya yatangiye kwigisha ko “igihano cy’urupfu nticyemewe kuko kigambiriye kurwanya ubudahangarwa bw’umuntu.”

Izi mpinduka zongerewe mu nyigisho za Kiliziya Gatolika zizwi nka “gatigisimu” ni intambwe y’ibyo Papa Francis yaharaniye kuva yakwimikwa.

Washington Post yanditse ko Kiliziya hari aho yemeraga igihano cy’urupfu nk’uburyo bwo kuvuganira umuntu usumbirijwe.

Icyemezo cyo guhindura inyigisho cyemejwe muri Gicurasi; gishobora kuzamura impaka muri Amerika, igihugu kiri mu bikoresha igihano cy’urupfu ku banyabyaha ruharwa.

Mu ibaruwa yohererejwe ba musenyeri ivuye i Vatican, Karidinali Luis Ladaria yavuze ko icyemezo cya Kiliziya kigaragaza imyumvire ikwiye mu guhana kugomba gushingira ku gukosora no guhuza abanyabyaha na sosiyete.

Yagize ati “Mu gihe sosiyete ifite uburyo butandukanye bwo gufunga, igihano cy’urupfu si ngombwa nk’uburyo bwo kurinda ubuzima bw’inzirakarengane.”

Muri Werurwe 2015, Papa Francis yandikiye Perezida wa Komisiyo Mpuzamahanga yo kurwanya Igihano cy’Urupfu ibaruwa amumenyesha ko “igihano cy’urupfu kitemewe bitewe kabone nubwo icyaha cy’uregwa cyaba gikomeye.”

Papa Francis yongeye gushimangira mu mwaka ushize ko igihano cy’urupfu gihabanye n’ubutumwa bwiza, avuga kwizera guha uburenganzira bwo kubaho umuntu kuva agisamwa kugeza avuye ku Isi.

Mu myaka 25 ishize, Kiliziya yavuze ko igihano cy’urupfu gikwiye guhabwa abakoze ibyaha ndengakamere. Mu 1997, Papa Yohani Pawulo II yagabanyije ibigenderwaho mu gutanga iki gihano bituma umubare w’ibihugu byagikoreshaga bigenda bigabanuka.

Amnesty International itangaza ko abantu barenga 20,000 ku Isi bakatiwe igihano cy’urupfu. Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan aheruka gutangaza ko igihugu cye kizasubizaho igihano cy’urupfu cyari cyarakuweho mu 2004.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yahinduye inyigisho zitangwa muri kiliziya mu kwamagana igihano cy’urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza