Kenya yataye muri yombi inahambiriza Umuyobozi w’Ikigo gikomeye cy’Abanyamerika

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 6 Kanama 2017 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikomeye cy’Abanyamerika gikora ikoranabuhanga rifasha mu kwandika abazatora kikanagenzura imibare y’indi ifitanye isano n’amatora, Aristotle, Inc, cyatangaje ko umuyobozi wacyo mukuru John Aristotle Phillips yatawe muri yombi mu gihugu cya Kenya ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017, aho yahise yoherezwa iwabo nyuma yaho aketsweho gukorana n’abiyamamaza batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kenya iritegura amatora ku wa 8 Kanama 2017. Ifungwa ry’umuyobozi wa Aristotle ryatumye abatari bake batangira kwibaza uko bizagenda kandi mu minsi mike ishize umwe mu bayobozi bakomeye bo muri Komisiyo y’Amatora wari ushinzwe ibikorwa byo gukoresha ikoranabuhanga mu matora, Christopher Msando, yarasanzwe yahohotewe akanicwa.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri Aristotle, Brandi Travis, yavuze ko John Aristotle Phillips, yatawe muri yombi ku wa Gatanu ari kumwe n’umunya-Canada nawe ukora muri icyo kigo Andreas Katsouris boherezwa muri Amerika ku wa Gatandatu.

Abcnews dukesha iyi nkuru, ivuga ko Travis yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika(Associated Press) ko abo bagabo bafashaga umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Raila Odinga.

Odinga na Perezida Kenyatta bari mu bikorwa byabo bya nyuma byo kwiyamamaza ku wa Gatandatu, muri icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika, birakekwa ko gishobora kongera kuvukamo amakimbirane nk’uko byagenze mu myaka icumi ishize ubwo abantu basaga 1000 bicwaga.

Kenyatta ni umuhungu wa Perezida wa mbere wa Kenya Jomo Kenyatta, mu gihe Odinga nawe ari umuhungu w’uwabaye Visi Perezida wa mbere w’icyo gihugu Jaramogi Oginga Odinga.

Ku wa Gatandatu, ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Kenya, National Super Alliance, ryatangaje ko uwo munyamerika n’umunya-Canada bari bari gufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza bakurwa mu ngo zabo ku wa Gatanu. Ngo ntibyahise bimenyekana impamvu bafunzwe.

Ambasade ya Amerika muri Kenya ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko uwo Munyamerika n’Umunya-Canada bameze neza, ko bahise boherezwa muri Amerika, ivuga ko yakomeje kuganira n’ababafashe na guverinoma ya Kenya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza