Kwamamaza

Kanseri y’ubugabo bw’epfo yagaritse ingogo mu bikomerezwa abandi irabazahaza

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 07:24' na Bukuru J.C


Kanseri ifata kimwe mu bice by’ubugabo bw’epfo (Prostate) yibasiye bikomeye ibikomerezwa bitandukanye ku Isi, bamwe muri bo barayivuje irakira naho abandi yarabahitanye.

Buri mwaka abantu basaga ibihumbi icumi bahitanwa na kanseri y’ubugabo bw’epfo (y’amabya). Bamwe ni abayikomora ku ruhererekane rwo mu miryango, mu gihe abandi bayandurira mu bundi buryo dore ko ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kanseri y’ubugabo bwo hepfo ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, bitewe n’agakoko kitwa Trichomonas vaginalis kibasira imyanya myibarukiro y’abagore.

Abagabo barwaye iyi ndwara barababara nyuma yo kwihagarika cyangwa barangije imibonano mpuzabitsina, bashobora kandi kwishimagura ku gitsina ndetse rimwe na rimwe hakagira ibintu bisohoka mu gitsina bisa n’umuhondo. Iyi kanseri ikura buhoro buhoro ariko ishobora gufata umurego mu gihe uyirwaye nta miti yafashe.

Twifashishije imbuga zitandukanye zirimo Medishealth, RFI, Huffington Post n’izindi twakusanyije urutonde rwa bamwe mu bihangange bagiye bibasirwa bikomeye n’iyi kanseri ifata ubugabo bw’epfo ndetse n’abo byaviriyemo urupfu.

Nelson Mandela

Mu mwaka wa 2001 ubwo yari afite imyaka 83 y’amavuko nibwo byagaragaye ko arwaye kanseri y’ubugabo bw’epfo. Nyuma y’imyaka 16 abazwe mu rwego rwo gukumira ko ikomeza gukwira mu bugabo yaje kugarukana ubukana.

Ku myaka 92 yakomeje kugorwa n’ubuzima, ajyanywa mu bitaro inshuro nyinshi kubera indwara y’ibihaha ari nayo bivugwa ko yamuhitanye mu mwaka wa 2013.

Jakaya Kikwete Mrisho

Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania yigeze kurwara kanseri y’ubugabo bw’epfo mu mwaka wa 2014, ariko aza kuvurwa arakira.

Kikwete yatangaje ko nta kanseri afite nyuma yo gukorerwa isuzuma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jakaya Mrisho Kikwete w’imyaka 65, yabaye Perezida wa kane wa Tanzania. Yayoboye manda ebyiri z’ imyaka 10, kuva 2005 kugeza 2015.

Ibisubizo byavuye mu isuzuma ryakorewe Kikwete byagaragaje ko iyi kanseri itafashe umubiri wose ndetse baramubaga kugeza ubwo ikize. Kikwete yari amaze igihe kirekire arwaye iyi ndwara ariko nta muntu wari ubizi.

Robert De Niro

Robert De Niro ni Umunyamerika wabaye icyamamare mu gukina filime no kuzitunganya. Yamenyekanye cyane muri muri filime nka Taxi Driver na Raging Bull, mu zirenga ijana yakinnye.

Kanseri y’ubugabo bwo hepfo yafashe Robert De Niro yashoboraga kumuca intege mu rugendo rwe rwo gukina filime nk’uwabigize umwuga. Ku myaka 60 yaje kwivuza arakira kubera gufata imiti ku gihe ndetse no kwiyitaho.

Colin Powell

Yabaye umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yari afite ipeti rya Jenerali mu ngabo. Mu mwaka wa 2003 nibwo yoherejwe mu bitaro bya Gisirikare bya Walter Reed kubagwa igice cy’ubugabo bwo hepfo kubera kanseri.

Kuva icyo gihe yahise atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri ifata ubugabo.

Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga

Yayoboye Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu) imyaka isaga 30.

Mu mwaka 1996 nibwo yagiye mu Busuwisi kwivuza kanseri yari yamufashe ubugabo, bivugwa ko ari nayo yaje kumuhitana muri Nzeli 1997.

François Mitterrand

Yabaye Perezida w’u Bufaransa imyaka 14, abaturage bamufataga nk’intwari. Mu myaka 14 yose yamaze ku butegetsi yari yarajujubijwe na kanseri yari yaramufashe ubugabo, ariko kandi ngo byari ibanga rikomeye.

Mu 1992 nibwo byasakaye ko Perezida Mitterrand yabazwe ubugabo. Mu mwaka w’1995, nyuma y’umwaka umwe gusa arangije manda ye yahise apfa.

Warren Buffett

Ni Umunyamerika uri ku mwanya wa gatatu ku Isi mu baherwe, ni nyiri Sosiyete y’ishoramari yitwa Berkshire Hathaway. Mu mwaka wa 2012 nibwo yatangaje ko yazahajwe na kanseri yamufashe ubugabo ndetse ko igeze ku rwego rwo hejuru.

Uyu muherwe ni se Howard Buffet wazanye umushinga wo kuhira imyaka mu Karere ka Kirehe.

Arnold Palmer

Ni umunyamerika wabaye icyamamare mu mukino wa Golf, dore ko yagiye atwara n’ibikombe bitandukanye guhera mu 1955 kugeza 2005.

Mu 1997 nibwo byamenyekanye ko arwaye kanseri yamufashe ubugabo.

Nyuma yo kumara kwivuza, Palmer yatangije urugamba rwo gukangurira abagabo kwirinda kanseri ifata ubugabo ndetse ashyiraho n’ikigo cya Arnold Palmer Prostate Center, gitanga ubufasha mu buvuzi bw’iyi ndwara giherereye i California.

Rudy Giuliani

Yabaye umuyobozi w’Umujyi wa New York guhera mu mwaka w’1994 kugeza mu 2001. Mu mwaka wa 2000 nibwo yabazwe ubugabo kubera kanseri yari yabwibasiye, iyi kanseri ninayo yahitanye se umubyara.

Hari kandi n’ibindi byamamare mu gukina filime bayirwaye nka Dennis Hoppe, Charlton Heston, Harry Belafonte, Alec Guinness, hamwe n’umuhanzi James Brown.

OMS ivuga ko kanseri y’ubugabo iza ku isonga mu zihitana abatari bake ku Isi, igakurikirwa na kanseri y’ibihaha, iy’imisokoro, iy’umuhogo, iy’igifu ndetse n’iy’umwijima.

Kanseri ifata ubugabo bwo hepfo ikunze kwibasira umubare munini w’abagabo barengeje imyaka 50.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved