00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamala Harris yashwishurije abimukira bafite indoto zo gutura muri Amerika

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 Kamena 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Amerika yo Hagati, Visi Perezida wa mbere w’umugore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris yashwishurije abimukira bashaka kujya gutura muri Amerika cyane cyane abo muri Guatemala, El Salvador na Honduras ahantu hazaga ku isonga mu haturuka abimukira benshi binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yari mu nama hamwe na Perezida wa Guatemala, Alejandro Giammattei, Harris yavuze ko ari ingenzi cyane guca intege abantu bo muri Guatemala, El Salvador na Honduras bahorana indoto zo kwisanga muri iki gihugu bafata nk’icy’amata n’ubuki.

Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika tuzakomeza gukaza amategeko yacu no kurinda imipaka yacu. Nuramuka uje ku mupaka wacu, uzasubizwayo.”

Ubwo yavugaga kuri ibi by’abimukira Harris yasoje agira ati “Ntimuze, ntimuze. Jye na Perezida twemeranyije gukomeza igikorwa cyacu cyo kugenzura iby’abimukira ku mipaka y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ya Guatemala.”

Ubuyobozi bwa Kamala Harris na Joe Biden bwatowe mu mpera z’umwaka ushize bugatangira inshingano mu ntangiriro z’uyu, buhanganye n’ikibazo cy’abimukira baturuka muri Amerika yo Hagati aho baza ku bwinshi bahunga ubukene na ruswa yamunze ibihugu byabo.

Ubwo yari kumwe na Alejandro Giammatei kandi, Harris yijeje ko igihugu cye kigiye gushyira imbaraga mu mu kurwanya ishimutwa ry’abantu n’icuruzwa ryabo ryimonogoje muri Guatemala. Aha yavuze ko yaganiriye na Biden ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iry’abantu byabaye urudaca ku mipaka Guatemala ihana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yizeza ko hagiye gushyirwaho umutekano wihariye ku mipaka y’ibyo bihugu byombi.

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya Covid-19 kandi, Harris yatangaje ko igihugu cye kigiye guha inkingo ibihumbi 500 Guatemala nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga.

Abasesenguzi bavuga ko bitazorohera Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukorana na Perezida wa Guatemala mu kurwanya ruswa kandi ari umwe mu batarahwemye kuyivugwaho mu bihe bigiye bitandukanye nubwo Alejandro na we adahwema gutera utwatsi ababimugerekaho aho akunze kubasubiza ati “Zero” ashaka kuvuga ko ibyo ashinjwa byose atarabikora na rimwe.

Uruzinduko rwa Harris biteganyijwe ko azarusoza anasuye igihugu cya Mexique aho biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri ari bubonane na Perezida w’icyo gihugu Andres Emmanuel Lopez Obrador.

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris yashwishurije abimukira bashaka kujya gutura muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .